Muri iyi minsi abahanzi banyuranye bari bahuze cyane, umutima n’ingufu byose babishyize ku kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu. Knowless ni umwe muri abo, icyakora uko yakoraga aka kazi ni nako yateguriraga abakunzi be indirimbo nshya kuri ubu yamaze kugera hanze.
Knowless yari kandi yari yarabwiye abafana be ko hari icyo abahishiye ndetse asa n'uhishura ko ari indirimbo nshya abikiye abakunzi b’umuziki we. izina ry’iyi ndirimbo yari yararitangaje cyera, magingo aya iyi ndirimbo ikaba yamaze kugera hanze ndetse isohokana n’amashusho yayo. Iyi ikaba ari indirimbo ya kabiri Butera Knowless ashyize hanze kuva uyu mwaka watangira.
Iyi ndirimbo yari imaze igihe yamamazwa
Indirimbo nshya ‘Winning Team’ Butera Knowless yashyize hanze, amajwi yayo yakozwe anatunganyirizwa muri Kina Music, studio n'ubundi asanzwe akoreramo. Amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh umaze kubaka izina mu gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS 'WINNING TEAM'
TANGA IGITECYEREZO