Mu rwego rwo gusoza ibiruhuko, THE HOOPS-RWANDA ,ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA n’ikigo cy’amashuri cya Green Hills Academy, bakinnye imikino ya gicuti, mu bahungu n’abakobwa.Iyi mikino ikaba yarabereye muri Green Hills Academy kuwa Gatanu tariki ya 23/01/2015.
Iyi mikino ikaba yaratangiye hakinwa umukino w’abahungu bari mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 15, aho ishuri rya Green Hills rikaba ryaratsinze The Hoops ku kinyuranyo cy’amanota 3.
Uyu mukino wakurikiwe nuwahuje abakobwa ba Green Hills na The Hoops bari mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18, umukino ukaba wararangiye The Hoops ishoboye gutsinda ishuri rya Green Hills kukinyuranyo cy’amanota 4.
Umukino washoje umunsi nuwahuje The Hoops y’abahungu batarengeje imyaka 18 n’Ishuri rya Green Hills. Umukino wari ukomeye cyane, ukaba wabonetsemo ibyo bita dunk yatewe n’umukinnyi wa The Hoops witwa Stephane MANZI ufite imyaka 16 y’amavuko. Uyu mukino warangiye The Hoops ishoboye kuwutsinda kucyinyuranyo cy’inota 1.
Ku ruhande rwa green Hills ,Abatoza b’umukino wa basketball: BUHAKE na Alexandre bakaba bose barashimishijwe nuko abakinnyi bitwaye kuko bari mu ntangiriro z’umwaka, bakaba babona amakipe yabo azitwara neza mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuli yisumbuye, naho ku ruhande rwa The Hoops Rwanda, abatoza Eric na Jojo bavuze ko abana bakoze ibyo bari babasabye, bakaba bateganya ko nubwo umwaka w’amashuri utangiye, bazakomeza gukoresha imyitozo abiga i Kigali, ndetse bakaba bafite gahunda zo gukomeza gukurikirana abiga mu ntara zose z’igihugu.
Undi wagize icyo atangaza ni Moise MUTOKAMBALI akaba ari umukuru w’ishuri rya Basketball ”The Hoops –Rwanda Basketball Academy”, akaba n’umutoza mukuru w’ikipe nkuru y’igihugu, akaba yaratangaje ko abana ku mpande zombi bagaragaje umusaruro mwiza n’ishyaka, agakomeza avuga ko bitanga icyizere ko hazaboneka abana benshi bazagaragaza impano yabo bagashobora guhamagarwa mu ikipe y’ igihugu dore ko ifite imikino igomba kwitabira y’abatarengeje imyaka 16 na 18, izaba muri uyu mwaka.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO