Kigali

Mutzig Beer Fest - Mu mafoto, uko byari byifashe mu gitaramo Mafikizolo bakoreye i Kigali

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:21/09/2015 19:09
0


Itsinda rya Mafikizolo ryari ritegerejwe na benshi muri birori ngarukamwaka bya Mutzig Beer Fest 2015. Iri tsinda rifashijwe n’ababyinnyi baryo bakoze iyo bwabaga bashimisha abafana babo babagaragarije kubishimira cyane.



Wari umunsi wa 2 ari nawo wasozaga ibi birori. Kuri  iki cyumweru tariki 20 Nzeli 2015 i Rugende niho habereye iki gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu.  Ahagana ku isaha ya saa kumi nibwo iki gitaramo cyatangiye. Abafana  bagaragazaga kwishimira bamwe mu bahanzi bagiye baririmba ariko bigaragara ko abenshi baje kureba itsinda rya Mafikizolo.

Mutzig Beer Fest

Ahari habereye ibi birori ngarukamwaka mu minsi ibiri yose harakubitaga hakuzura

Bakigera ku rubyiniro

Mafikizolo

Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagize  itsinda rya Mafikizolo ubwo bageraga ku rubyiniro

Mafikizolo

Ku isaha ya saa tatu na mirongo itatu n’umwe (21h31) nibwo iri tsinda ryageze ku rubyiniro, ribanzirizwa n’ababyinnyi 4 baryo , hanyuma Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagize iri tsinda babona kwiyereka abafana . Aba bahanzi batangaje ko bishimiye kuza mu Rwanda ndetse ko bagombaga kuharirimbira indirimbo zabo zose zakunzwe. Niko byagenze maze batangirira ku ndirimbo  yo muri 2008 yakunzwe n’abatari bake’Ndihamba nawe’. Abenshi bayiririmba batazi icyo isobanura, niyo mpamvu Theo Kgosinkwe yasobanuriye abari aho muri make igisobanuro cyayo. Ati “ Ni nka kwakundi ujya mu kabyiniro(Night Club) ukabyinana n’umukobwa ukaba wamusaba ko muri butahane cyangwa umukobwa akaba yasaba umusore ko baza gutahana nyuma yo kuva mu kabyiniro. Muri rusange ni icyo ivugaho.” Bafatanyije n’ababyinnyi bayo bakomeje kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo  zakunzwe mu buryo bwa Semi Live babifashijwemo n’umu Dj wabo . Mafikizolo baririmbye zimwe mu ndirimbo nka’ Njaro’, ‘Emlanjeni’, n’izindi zinyuranye. Ku isaha ya saa yine n’iminota itatu , Mafikizolo basabye abafana kuzamura igipfutsi cy’ibyuryo bagafatanya kuririmba indirimbo ‘Asimbonaganga’ y’umuhanzi Johnny Clegg batuye uwahoze  ari Perezida wa Afrika y’Epfo bakomokamo, Nelson Mandela witabye Imana. Baririmbye kandi ‘Khona ‘imwe mu ndirimbo z’iri tsinda zikunzwe cyane , ‘"Tchelete’ basoreze ku ndirimbo nshya baririmbiye ubwa mbere i Rugende. Iyi ndirimbo bayikoranye na Ice Prinnce wo muri Nigeriya  ndetse na DJ Ospina.

Mafikizolo

Ababyinnyi

Ababyinnyi ba Mafikizolo bagaragaje ubuhanga mu mibyinire yabo

Mafikizolo

Mafikizolo

Nabo banyuzagamo bagafatanya nabo kubyina

Mafikizolo

Bishimye

Bishimiye kubona iri tsinda imbonankubone

Barafotora

Afata ifoto

Barafata ifoto y'urwibutso ry'iri tsinda

Muganga

Nkuko yari Mutzig Beer Fest, abenshi bari bari gusoma kuri iki kinyobwa

Mutzig Beer Fest

Abakobwa bagezaga icyo kunywa kubari bitabiriye Mutzig Beer Fest 2015

DJ Castro

DJ Castro wafasaga iri tsinda mu gucuranga indirimbo

Aracuranga gitari

Uyu mucuranzi nawe yagaragaje ubuhanga mu gucuranga gitari

Ubacurangira Piano

Bari bazanye n'bacurangira Piano

Asimbonanga

Basabye abafana kubafasha bakaririmba'Asimbonanga' bazamuye ukuboko mu rwego rwo kwibuka Nelson Mandela wabaye intwali ya Afrika

Mafikizolo

Ababyinnyi

Imbyino

Imbyino

Imbyino

Imbyino n'ubuhanga bw'aba babyinnyi byatangaje benshi

Mafikizolo

Imbyino

Mafikizolo

Uretse Mafikizolo yari itegerejwe na benshi, kuri uyu munsi wo gusoza Mutzig Beer Fest 2015 haririmbye itsinda rya Neptunez,  abahanzi banyunye barimo umuhanzi ukizamuka Mike Kayihura. Nubwo atazwi na benshi ariko Mike Kayihura ni umwe mu bahanzi bazi kuririmba umuziki w’umwimerere(Live music) . Mike Kayihura yakurikiwe na Ben Ngabo bakunda kwita Kipeti waririmbye ‘Ndare’, ‘Ryangombe’, asoreza kuri ‘Ingendo y’Abeza’.

Abahanzi baririmbye bagatungura abantu benshi ni harimo Rudatsimburwa Albert ,umuyobozi akaba na nyiri radiyo contat Fm. Albert yacuranze gitari ndetse anaririmba injyana ya Blues. Undi watunguye benshi ni Lion Imanzi umenyerewe kuba umushyushyarugamba n’umukemurampaka muri Primus Guma Guma Super Star. 

Ange

Ange

Ange umugore wa DJ Pius na we yari umwe mu bashyushyarugamba ba Mutzig Beer Fest 2015

DJ Africano

DJ Africano wasusuutsaga abantu mu gihe abahanzi babaga bafashe akaruhuko

Mutzig Beer Fest

Mutzig Beer Fest wabaye umwanya w'ubusabane no kwidagadura

Mike Kayihura

Mike Kayihura uri kuzamuka neza muri muzika icuranzwe ku buryo bw'umwimerere

Ben Ngabo

Ben Ngabo uzwi nka Kipeti ati"Ingendo y'abeza"

Albert

 albert Rudatsimburwa

Albert Rudatsimburwa yaririmbaga akanacuranga gitari

Lion Manzi

Kuririmba kwa Lion Manzi kwatunguye benshi

Ahagana ku isaha ya saa tanu z'ijoro nibwo Mutzig Beer Fest 2015 yasojwe ,abantu bahabwa amamodoka abacyura nkuko bayahabwagaga akabageza i Rugende.

Photo:Moise NIYONZIMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND