Kigali

Andy Bumuntu winjiye muri muzika vuba, indi mpano ye imujyanye muri festival ikomeye mu Buhinde

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/09/2016 13:39
4


Andy Bumuntu ni umuhanzi umaze gukora indirimbo imwe gusa yise ‘Ndashaje’. Ni umuvandimwe wa Umutare Gaby kuko amukurikira bwa kabiri. Iyo ndirimbo ubu ni imwe mu ndirimbo irimo kuvugwa cyane kubera ijwi n’ubuhanga bw’uyu muhanzi. Indi mpano y’uyu muhanzi w’umunyarwanda imujynye muri festival ikomeye mu Buhinde.



Andy Bumuntu niwe  muhanzi nyarwanda gusa ukora injyana ya (Blues traditionnel). Imwe mu njyana ikundwa n’abantu bazi umuziki kuko uyiririmba bimusaba kuba azi kuririmba by’umwimerere ‘live’ uyu musore wamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ndashaje’ kuri ubu arerekeza mu Buhinde gukina ikinamico muri Festival (Iserukiramuco) ikomeye mu gihugu cy’Ubuhinde.

andy bumuntuUmuhanzi Andy Bumuntu ushimwa na benshi kubera indirimbo ye ya mbere yumvikanamo ubuhanga bwinshi

Aganira na Inyarwanda.com Andy Bumuntu yabwiye umunyamakuru wacu ko agiye mu Buhinde atagiye kuririmba nubwo yinjiye muri muzika, ati “Indirimbo yanjye ya mbere ‘Ndashaje’ nayishyize hanze nubundi nsanzwe muri Mashirika aho nkina imikino itandukanye, njye rero na bagenzi banjye hari umukino twakoze urakundwa ubu niwo tugiye kumurika mu iserukiramuco rigiye kubera mu Buhinde.

andy bumuntuAndy Bumuntu azajyana nabagenzi be muri iri serukiramuco

Iri Serukiramuco rya ‘Metta International Theater Festival riteganyijwe kubera mu gihugu cy’Ubuhinde guhera ku itariki 18 kugeza 24 Nzeri 2016, Andy Bumuntu abajijwe niba azahabwa umwanya byibuza akabasha kuririmba muri iri serukiramuco bityo akamurikira abaziryatira indi mpano ye dore ko abenshi bamuzi nk’umukinnyi w’amakinamico, uyu muhanzi akaba yabihakanya atangaza ko ntamwanya yazahabona gusa atangaza ko hakiri kare kuko indirimbo imwe afite yumva atarakerererwa kubona ibitaramo byo kuririmbamo.

KANDA HANO WUMVE ' NDASHAJE'  INDIRIMBO YA ANDY BUMUNTU

andy bumuntuIri serukiramuco ry'amakinamico Andy Bumuntu na bagenzi be bagiye kwitabira ni rimwe mu akomeye muri icyo gihugu, aha ni umwaka wa 2015 ubwo iyi Festival  yari yabaye

Andy Bumuntu abajijwe gahunda ze kuri muzika yatangaje ko ntakindi yavuga usibye kuba yiteguye gukora cyane, uyu muhanzi yatangaje ko ashimira abantu banyuranye bakiriye neza indirimbo ye cyane abamuhamagaye bamushimira akazi yakoze, yizeza abakunzi ba muzika kutazabatenguha agakomeza kubaha indirimbo nziza ndetse n’iyi akazayikorera amashusho ku munsi wa vuba.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bébé 8 years ago
    Mbega umuhungu uririmba nezaaaa....Félicitations...
  • MP SAVE HOUSE8 years ago
    ANDY BUMUNTU NUMUNTU WUMUGABO GUSA NKUGIRIYE INAMA WAVA MUBUHINDE UKOZE VIDEO YAYO WABA UTWEMEJE,IKINDI KUBA UMUSTAR NIBYIZA ARIKO HARIMO NIBISHUKO UZIRINDE MWANA MUTO KANDI UJYE WIYUBAHA WUBAHE NUMUREMYI WAWE,EX UYJUREBA UKUNTU MUKURU WAWE ATAJYANA NIBIJE NTAPFUMUYE AMATWI YAMBARA YIKWIJE ,MUMUTWE ARACYEYE,NAWE UMUKURIKIZE
  • Dj dru8 years ago
    Andy courage kandi tukuri inyuma Kuko urashoboye..
  • winny8 years ago
    mbega umuhungu usa neza.ntago yaririmba ibitaryoshye.courage andy



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND