Miss Sandra Teta na Derek Sano; umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active, bamaze igihe bakundana ari nako badasiba kwerekana uburyohe n’umunyenga w’urukundo rwabo, ibi bikaba byaranatumye bashyirwa ku rutonde mpuzamahanga rw’abakundana (couple) bagaragara neza.
Miss Sandra Teta n’umukunzi we Derek Sano, bahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ibyamamare bigaragara neza, abatandukanye bakaba bamaze igihe babatora binyuze ku mbuga nkoranyambaga, hanyuma aya marushanwa azatangwamo ibihembo byiswe ASFA Awards akazasorezwa muri Uganda muri Kampala Serena Hotel, tariki 12 Ukuboza 2015, aho ibyamamare bitandukanye byo muri Uganda no mu bindi bihugu byo muri Afrika y’Uburasirazuba bizaba bihatana mu byiciro bitandukanye, bitewe n’uko bagaragara neza bakaba banafite ikimero no kuberwa. Abahatana bazatambuka batambagira kuri Red Carpet biyereka abazaba bitabiriye ibirori byo gusoza aya marushanwa.
Miss Sandra Teta n’umukunzi we Derek Sano wo mu itsinda rya Active, muri aya marushanwa bazaba bari mu cyiciro aho bahatana nk’abakundana bo muri Afrika y’Uburasirazuba bagaragara neza kurusha abandi (East Africa’s Most Stylish Couple) muri iki cyiciro bakaba bari kumwe n’abandi b’ibyamamare nka Diamond na Zari, Ali Kiba na Jokate Mwegelo n’abandi batandukanye.
DORE AMAFOTO UTIGEZE UBONA YA MISS SANDRA TETA NA DEREK:
Sandra Teta & Derek Sano
Niba nawe wifuza ko Afrifame pictures igukorera photoshoot, wahamagara kuri 0788304594 cyangwa se ukatwandikira kuri e-mail: booking@afrifamepictures.com.
AMAFOTO: Niyonzima Moise/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO