Kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017 ni bwo umwe mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda Umutoni Uwase Belinda yasabwaga akanakobwa, uyu mukobwa abaye umwe muri bake bahataniye iri kamba babashije gukora ubukwe.
Ibi birori byo gusaba no gukwa byabereye i Kagugu ahitwa SunSet, aho bamwe mu bakobwa bahataniraga ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 bari mu bashinzwe kwakira abashyitsi. Nyuma y’iyi mihango yo gusaba no gukwa harakurikiraho ibirori gusezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera i Karongi.
Ubukwe bwa Miss Umutoni Uwase Belinda n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera nyiri SELECT KALAOS bwatangajwe mu buryo bwatunguye benshi, urukundo rwabo narwo ntirwavuzwe na rimwe mu itangazamakuru nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi bakobwa b’ibyamamare.
REBA AMAFOTO:
Bamwe muri 15 bahatanga na Belinda muri Miss RwandaAba bakobwa bari bashinzwe kwakira abashyitsiTheo Gakire, ni we wegukanye BelindaUmutoni Uwase BelindaAmbasaderi Habineza Joseph yari yabutashyeTheo Gakire yambitse impeta Umutoni Belinda
Byari ibyishimo gusa muri ubu bukwe
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO