Kigali

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutorwa umukobwa uhiga abandi mu kwerekana imideri ”Super Model” - URUTONDE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/11/2015 16:00
8


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutorwa umunyamideri “Super Model”uhiga abandi mu kwerekana imideri mu muhango uzaba kuwa gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2015 ukabera muri Kigali Serena Hotel.



Umunyamideri mwiza “Super Model”w’umwaka wa 2015, azatorwa mu bakobwa 14 kuri ubu bari kwitoreza muri The Manor Hotel i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Aba bakobwa uko ari 14 batoranyijwe mu ntara zose z’igihugu mu gihe kingana n’amezi abiri.

Igikorwa cyo gutora Super Model giteguwe na“Tecno Kigali Fashion Week”mu rwego rwo guteza imbere ibijyanye n'imideri hagamijwe ko aba Models n’aba Desigers batera imbere bakagera ku rwego mpuzamahanga. Abaterankunga bakuru b’iki gikorwa cya Rwanda's Top Model, ni Tecno Mobile na Mutzing ikinyobwa cya Bralirwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2015, John Munyeshuri umuhuzabikorwa wa Tecno Kigali Fashion Week akaba umuyobozi wa Kigali Fashion House yatangaje ko umunyamideri ugiye gutorwa “Rwanda’s Top Model”azazana impinduka mu bijyanye na Modeling kuko azajya ahagararira u Rwanda mu bindi bihugu.

Ikindi ni uko uzaba Rwanda’s Supe Model, bazamuhuza n’abanyamideri bakomeye ku isi akabarahuraho ubwenge. John Munyeshuri yaboneyeho gusobanurira abantu bitiranya abanyamideri n’aba nyampinga, avuga ko batandukanye cyane kuko uzaba Super Model bazamutora badashingiye ku buranga bwe ahubwo bazibanda ku ndoro ye, ingendo ye, ingano ye(Taille)n’ibindi.

Jean de Dieu Ntabanganyimana ushinzwe ibijyanye n’abanyamideri, yabwiye inyarwanda.com ko mu myaka itanu bamaze bakorera mu Rwanda, ari ubwa mbere bagiye gutora Super Model. Icyo ngo ni ikibagaragariza ko bari gutera intambwe nziza bakaba bari gukura gake gake.

Abakobwa 14 biteguye gutoranywamo umwe uzaba Rwanda’s Super Model, hari Uwase Clementine, Mary Bwimba, Kirezi Belise, Rusaro Fiona, Ishimwe Justine, Pacifique Muranga Uwase, Mpogazi Vanessa, Akineza Linca Amanda, Umuringa Calory, Winny Kalisa, Umutoni Sandrine, Umuhoza Angel, Mukamunana Gody na Mutoni Phiona.

Rwanda's Top Model

Bamwe mu bakobwa bari guhatanira kuba umunyamideri mwiza mu Rwanda(Rwanda's Top Model)

Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n’umwe muri aba bakobwa biteguye gutoranywamo Rwanda’s  Super Model, Uwase Pacifique w’imyaka 22 y’amavuko akaba umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yadutangarije ko afite icyizere kingana na 80% cyo gutsindira kuba umunyamideri mwiza mu Rwanda.

Uwase Pacifique wagize inzozi zo kuba umunyamideri akiga mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye, yavuze ko aramutse abaye Super Model, yashinga ikigo “Agency”cyajya gifasha abakobwa ahereye ku bo mu Rwanda bifuza kuba aba Models kuko hari ababa babyifuza ariko bakabura ubatera inkunga.

Tubibutse ko igikorwa cyo gutora no gutangaza Rwanda’s Top Model, umunyamideri uzajya aserukira u Rwanda, kizaba kuri uyu wa gatanu tariki  ya 6 Ugushyingo 2015 muri Kigali Serena Hotel, uwo muhango bikaba biteganyijwe ko ukazatambuka Live kuri Televiziyo y’abanyamerika CNN (The Cable News Network).

Rwanda's Top Model

Kigali Fashion Week

Bamwe mu bakobwa bari guhatanira kuba umunyamideri mwiza mu Rwanda(Rwanda's Top Model)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd9 years ago
    hary amuri modeling guseka ntibyemewe?
  • NANA9 years ago
    EGOKO KO MBONA BOSE BASEKEJE!!!!NI ABA GUSA C ?KO NZIKO HARI ABANA BENSHI BASANZWE BEREKANA IMIDERI KDI BASOBANUTSE ATARI BANO BASA NKAHO..........!!!
  • manu9 years ago
    yegoko phuahhhhh na Ange s ugenda nkumuraperi arimo cq siweee???? gsa aba barasekeje pe!!!!
  • susuri9 years ago
    !!!!!!!!!!!! Birasekeje gusa, ni mushake nabandi mwashyiramo kuko ntawazabyitabira PE!!
  • 9 years ago
    mbega abakobwa babi kweli
  • M.K9 years ago
    Bagize kuba ari babi,bakagira kuba bambaye nabi!! Buriya ntibabisubika bikazaba ubutaha habonetsemo abeza se?
  • pacy9 years ago
    hhhhhhhhh!!!!!!!mbega abakobwa weeee cg sabo murda kk nziko ntamukobwa usa gutyo uhaba.cyekoze mbonyemo 1 ukanyakanya ark ntawuzabyitabira kbs!
  • muringa fred9 years ago
    nibyiza cyane kandi byari bikenewe kabisa turabashyigikiye turanabashimira nigikorwa kiza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND