Umuhanzi, umucuranzi akanaba n’umwanditsi w’indirimbo Kizito Mihigo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2014 yujuje imyaka 33 amaze abonye izuba. Iyi sabukuru y’amavuko ikaba isanze uyu muhanzi mu gihome, aho amazemo amezi agera kuri ane(4).
Ni nyuma y’uko uyu muhanzi afashwe mu ntangiriro za Mata uyu mwaka wa 2014 ari kumwe na bagenzi be batatu barimo Ntamuhanga Cassien, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu byaha bitandukanye birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, icyo kugirira nabi Ubuyobozi buriho na Perezida wa Repubulika, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba n’Ubugambanyi. Mihigo Kizito by’umwihariko we akaba anakurikiranyweho gucura umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.
Ubwo yagezwaga bwa mbere mu ruhame, benshi batunguwe no kumva Kizito yemera ibi byaba bikomeye dore ko ntawabimukekeraga
Hari kuwa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, ubwo Kizito Mihigo yavukaga. Yavukiye i Kibeho muri imwe mu masegiteri yaragize komine Nyaruguru mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ubu hakaba ari mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni umuhungu wa Augustin Buguzi na Ilibagiza Placidia, akaba umwana wa Gatatu mu muryango w’abana batandatu. Kizito yakuriye ndetse arererwa mu muryango wa gikirisitu. Ku myaka 9 gusa yatangiye kwandika uturirimbo duto duto tw’abana.
Nyuma y’imyaka itanu, ubwo yari ageze mu mashuri y’isumbuye mu iseminari nto yo ku Karubanda i Huye yahimbye indirimbo zitandukanye zamamaye cyane ndetse zikoreshwa muri za Kiliziya gatolika zitandukanye mu Rwanda.
Hagati aho, mu kwezi kwa Mata 1994, mu gihe yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko, Mihigo yanyuze mu nzira y’umusara ikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abasaga Miliyoni yaje no guhitana se umubyara Buguzi Augustin.
Mu myaka yakurikiyeho nyuma ya Jenoside, iyi nzira y’umusaraba uyu musore yari yaciyemo, avuga ko yatumye imihimbire ye n’inganzo byaguka maze, uretse indirimbo zo mu kiriziya atangira kuririmba ubutumwa rusange bujyanye no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside no gukangurira Abanyarwanda Ubumwe n’ubwiyunge.
Mu 2000, mu gihe Kizito yari afite imyaka 19 y’amavuko yari amaze kwandika no gushyira ahagaraga indirimbo zirenga 200 zakoreshwaga mu kiliziya zose zo mu Rwanda.
Kizito Mihigo yarakundwaga cyane ku bw'impano ye y'ubuhanzi n'uburanga bwe buyigaragiye
Mu 2003, ku bw’impano ikomeye yakomezaga kugenda agaragaza, yaje guhabwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu buruse yo kujya kwiga no kunononsora neza amasomo ye ya muzika ku mugabane w’u Burayi. Mu 2008, yabonye Impamyabumenyi ya(DFE), mu ishuri rya muzika rya “Conservatoire de Musique in Paris”, maze hagati y’umwaka wa 2008-2010 aba umwarimu wa muzika mu Bubiligi.
Mu 2010 yashinze KMP (Kizito Mihigo for Peace), umuryango udaharanira inyungu, yavugaga ko ufite intego yo kwifashisha ubuhanzi mu guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Abinyujije muri KMP, Kizito Mihigo yagiye azenguruka mu magereza atandukanye yo mu Rwanda yigisha ubumwe n'ubwiyunge
Mu 2011, umuryango wa Imbuto Foundation waje kugenera Kizito Mihigo igihembo cya CYRWA (Cerebrating Young Rwandan Archivers), mu rwego rwo kumushimira uruhare ibikorwa bye by’ubuhanzi bigira mu bikorwa byo guharanira amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge.
Kizito Mihigo yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu Rwanda ahanini zijyanye na gahunda zo kwibuka hamwe n’izindi gahunda za Leta, aha twavuga nk’indirimbo Twanze gutoberwa amateka, Turi abana b'u Rwanda, Ijoro ribara Uwariraye,..
Nyuma yo kwigaragaza nk’umusore wemye uharanira impinduka nziza muri sosiyete, benshi batunguwe cyane no kumva uyu muhanzi mu mugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no kugambiririra kugirira nabi bamwe mu bayobozi b’igihugu nk’uko abiregwa barimo na Perezida wa Repubulika wamwishyuriye ishuri ryo kujya kwiga umuziki i Burayi.
Isura ya Kizito Mihigo n'agaciro yahabwaga byangijwe bikomeye n'ibi byaha nawe yemera, akanasaba abandi kutagwa mu mutego nk'uwe
Aha, bamwe bakimara kumva iyi nkuru ntibahise babyemera ndetse abandi ntibabyiyumvishaga gusa uko iminsi yakomeje kugenda ishira, ukuri kwagiye kurushaho kujya ahabona ndetse Kizito Mihigo nawe imbere y’Ubutabera akagaragaza ko hari aho ahuriye n’ibyo aregwa.
Kugeza ubu amatariki yo gutangira kuburanisha mu mizi urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kizito Mihigo na bagenzi be, yamaze gutangazwa, akaba ari tariki ya 12 Nzeli 2014, ubwo bazaba baburana ku byaha bitandukanye bashinjwa birimo ibjyanye no kugambanira igihugu, kugambira kwica umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma n’ibindi.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO