Mu gihe habura iminsi micye ngo umwaka wa 2014 urangire twinjire mu wa 2015, buri muntu wese arifuza gusoza umwaka mu byishimo akabona n’uko atangira umushya afite akanyamuneza. Mu bizanira umuntu akanyamuneza, habamo no kwishimisha mu buryo bunyuranye, benshi ubu bakaba bakibaza icyazabafasha kuryoherwa bidasanzwe n’impera z’umwaka.
Kwishimisha no kwidagadura ni kimwe mu by’ingenzi bifasha umuntu kugira akanyamuneza, gusa kwidagadura byo ntibikorwa mu buryo bumwe kuko hari abakunda muzika, amafilime, umupira w’amaguru, urwenya n’ibindi, bikaba akarusho iyo umuntu ukunda kimwe muri ibyo abashije kubonana no gusabana imbonankubone n’uwo akunda kandi asanzwe abona amufasha kwishima ariko atarabasha kwishimana nawe no kungurana nawe ibitekerezo.
Tariki 26 Ukuboza 2014 ubwo hazaba habura iminsi 5 gusa ngo umwaka urangire, uzaba ari umunsi benshi mu banyarwanda bamaze guhitamo kuzishimana n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda bizaba byateraniye mu birori bidasanzwe bizwi ku izina rya Inyarwanda Fans Hangout bizabera muri Hilltop Hotel i Remera, aho bazabasha kuganira, gusangira no kwifotozanya n’ibyo byamamare bagatahana urwibutso rw’ibyo bihe bidasanzwe kuri bo. Abaririmbyi bakomeye mu Rwanda, abakinnyi ya filime, abanyarwenya, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abanyamakuru, abantu bagira impano zihariye nka Younger uzwi mu Gasobanuye, abayobozi bakuru b’igihugu biganjemo abakunda imyidagaduro, abo kimwe n’abandi benshi bakazaba baitabiriye uyu munsi w’ibyishimo no gusabana, kuburyo bizanyura buri wese uzaba ahari.
Aba ni bamwe mu byamamare bizitabira ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout ariko aba bakomeje kongerwamo n'abandi
Aha ni mu birori by'umwaka ushize, Depite Bamporiki Edouard unazwi nka Tadeyo mu ikinamico urunana nawe yari ahari
Abanyamakuru ba Televiziyo y'u Rwanda, Leoncie Kanzayire na Evelyne Umurerwa nabo bari bahari
Ibi birori biba buri mwaka birangwa n'ibyishimo bidasanzwe
Buri wese yifotozanya n'icyamamare ashaka, bakanasangira, bakaganira...
Nyuma y’uko hatangijwe gahunda y’ibi birori, abantu batandukanye bakomeje kugenda berekana ko umunsi nyirizina ukomeje gutinda kuko bafite amatsiko yo kuzabona bishimana n’abantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abantu b’ibyamamare mu nzego zitandukanye nabo bakazabasha gusabana no kuganira n’abandi badahuje umwuga.
Ibyamamare bitandukanye ndetse n'abakunzi babo bakomeje kwerekana ko badashobora gucikwa n'uyu munsi udasanzwe
Ibi birori by’akataraboneka bizaba guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba wa tariki 26 Ukuboza 2014, kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu gusa (5.000 Frw) kuri buri wese, aho bizabera hakaba ari I Remera mu Giporoso ku muhanda werekeza ku Kibuga cy’indege i Kanombe, muri Hilltop Hotel. Ukeneye kureba ibisobanuro birambuye harimo n'urutonde rw'ibyamamare bikomeje kwemeza ko bizitabira ibi birori, wajya kuri www.inyarwanda.com/hangout
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO