Kigali

Karyuri wemerewe ubufasha na Meddy yabaye Isôoko y’izindi mpano zihishe i Kanazi-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/10/2020 18:30
2


Izina Karyuri [Karyugahawe Bright] ntawashidikanya ko ari izina rimaze kwiganza cyane mu matwi y’Abanyarwanda bakunda imyidagaduro muri rusange. Uyu mwana wabonwe na Safi Munanira akamufasha kugaragara, yabaye inzira nziza yo kunyuzamo izindi mpano mu kubyina ziri i Kanazi aho atuye.



Binyuze mu ndirimbo nyinshi uyu mwana yabyinnye, zikazenguruka isi, byatumye aba ikimenyabose kugeza ubwo Safi Munanira umutoza w'abanyempano afashe umwanzuro wo gushaka izindi mpano akazihuriza hamwe. Nyuma yo kubona ubuhanga mwe mu kubyina indirimbo ye 'We don't care', n'iz'abandi bahanzi, Meddy yakozweho cyane yiyemeza gusubiza mu ishuri uyu mwana Karyuri.

Karyuri n'abandi bana bashyizwe hamwe na Safi Munanira (Kanazi Talent)

Safi Munanira uheretse gushyira hanze amashusho agaragaza impano z’abandi bana 13 yafashe, yatangarije InyaRwanda.com ko yatekereje guhuza aba bana nyuma yo kubona ko hari izindi mpano zikwiye kwiyunga kuri Karyuri ahitamo kuzihuza.

Mu gushaka kumenya niba yarahawe ubufasha n'uwo ari we wese kugira ngo abashe gushaka imyambaro aba bana bakorana, Safi yatangaje ko nta bundi bufasha yakuye ahandi hantu, byose akaba yarabikoze ku bwe kandi ngo yiteguye impinduka zikomeye ku buzima bw’aba bana ndetse bigatanga n’isomo ku zindi mpano ziri ahandi hantu mu gihugu.

Yagize ati “Nafashe abandi bana 13 mbashyira hamwe na Karyuri, bitoreza hamwe, bafatanya byose mu rwego rwo kubafasha kwigaragaza no kugaragaza impano ibarimo nk’itaranto bahawe n’Imana kandi igomba kubatunga. Ubundi ubabonye ushobora gutekereza ko hari aho nakuye ubundi bufasha runaka, gusa ukuri guhari ni uko ziriya ari imbaraga zanjye nakoresheje".

Yakomeje agira ati "Ntabwo nabikoze ku bwacu gusa nka Kanazi Talent turashaka ko biba urugero rwiza no ku zindi mpano ziri ahandi hantu, burya gukora cyane ni byo bizana umugisha kandi twiteguye kubona hari icyo bihinduye gikomeye”.

Safi utoza aba bana, yavuze ko igihe cyose yagira icyo akenera kirenze ubushobozi bwe yabwira umuhanzi Meddy na cyane ko kuri we ari nk’umubyeyi we kandi yiteguye gukora icyo bizamusaba cyose kugira ngo akore icy’umubyeyi akunda. Mu kuvuga aya magambo, Safi yongeho ko n’undi wese washimishwa n’izi mpano yabafasha mu buryo bwose.

Uyu musore ntabwo yirengagije itangazamakuru rikomeje kumuba hafi muri rusange, avuga ko byose byaturutse kuri ryo bityo akaba arikesha byinshi. Kanazi Talent yubakiye ku mpano ya Karyuri wagaragaje ubushobozi bwe ubwo yagaragaraga mu mashusho abyina indirimbo z’abandi akaza no gukundwa cyane, gusa ngo imihigo irakomeje.

Karyuri


Safi Munanira na Karyuri 

REBA HANO AMASHUSHO Y'ABANA 13 BAHUJWE NA KARYURI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha cyprien4 years ago
    Impano uko yaba imez kose gusa ari nziza iba ikwiye guhabwa agaciro ari nayo mpamvu dushimira cyane munanira wazamuye karyugahashye(karyuri) na kanazi talent.
  • diegocosta4 years ago
    NGEWEIGITEKEREZO



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND