RFL
Kigali

Niyitegeka Gratien yatangiye gusohora insigamigani zabaye imbarutso ya filime "Papa Sava"-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/10/2020 11:32
0


Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko, yatangiye gusohora uruhererekane rw’insigamigani zabaye imbarutso yo gukora filime "Papa Sava" iri mu zikunzwe cyane muri iki gihe.



Ngayo Nguko! Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Niyitegeka bamaze iminsi babona ko uretse gusohora filime "Papa Sava" kuri shene ye yanatangiye gushyiraho ubusobanuro bw’insigamigani nk'ingeri z'ubuvanganzo Nyarwanda.

Amaze gusohora enye zirimo ‘Mu menyo ya Rubamba’, ‘Ararira ayo kwarika’, ‘Ucyenze rimwe ntaba akimaze’ na ‘Burya si buno’. Umubare w’abazireba uragenda uzamuka!

Ni ibintu bigaragaza intangiriro nziza n’ubwo hari abasaba Niyitegeka kuzishakira indi shene ya Youtube azishyiraho. Ariko Niyitegeka we avuga ko yabikoze mu rwego rwo kubyaza umusaruro shene ye no kwagura ibihangano bye bitari ‘Papa Sava’ gusa.

Niyitegeka Gratien yabwiye INYARWANDA ko izi nsigamigani arizo zabaye imbarutso y’ikorwa rya filime ye ‘Papa Sava’ ifite umubare munini w’abayikurikirana uko bucyeye n’uko bwije.

Umwaka urirenze iyi filime y’urwenya rwigisha itambuka kuri shene ya Youtube iri mu mazina ya Niyitegeka Gratien. Ni filime iri ku mpuzandengo y’iminota 20’ na 30’. Yatangiranye n’abakinnyi b’amasura mashya n’abandi bari batangiye kugira izina rikomeye, ubu hanze aha barirahirwa!

Ni filime yubakiye ku ngingo yo guterana ‘ubuse’ rimwe na rimwe bagacyocyorana. Niyitegeka Gratien yabwiye INYARWANDA, ko yagiye gutekereza gukora iyi filime nyuma y’igihe kinini yari amaze atekereza uko yabyaza umusaruro ubumenyi afite ku mateka y’u Rwanda.

Avuga ko yatekerezaga gukora amajwi ya buri nsigamugani akayaherekeresha amashusho yari kujya afatira ahabereye igikorwa, ariko asanga n’ibintu bihenze cyane ku buryo ashoyemo aye atayagaruza. Mu mibare yakoze yasanze nibura insigamugani imwe yarashoboraga kumutwara agera ku bihumbi 300 Frw.

KANDA HANO UREBE INSIGAMINI "BURYA SI BUNO" NIYITEGAKA GRATIEN YAKOZE

Gratien avuga ko yahisemo kubisanisha atangiza umushinga wa filime Papa Sava, ariko muri we akomeza no gushyira umutima ku mushinga w’inkomoko z’insagamugani zizwi n’izindi zitamenyekanye cyane.

Yavuze ko mu gihe cya Guma mu Rugo, ari bwo yatangiye gutekereza uko yakora izi nsigamugani mu buryo buhendutse, kandi ubutumwa ashaka gutanga bukagera kuri benshi.

Ati “Nza kugwa kuri Papa Sava. Ariko za nsingamugani zikomeje zindimo, kubera ko ni ibintu byabayeho…Ndavuga nti ‘ibi bintu nabwo byanciga gutyo gusa, natanga umusanzu ku gihugu, ku bantu, biriya nkeka ko n’abana bazajya babyumva, barabibaza mu mashuri menshi.”

Nanjye ndasoma! Niyitegeka avuga afata umwanya wo gusoma ibitabo bitandukanye akabihuza kugira ngo agire amakuru ahagije ku nsigamugani aba ari butambutse kuri Youtube.

Yavuze ko asoma ibitabo byinshi bitewe n’uko hari ibirimo amakosa nk’icyo yasomye asanga kiravuga ko Umwami Ruganzu yatabarijwe i Rutare, asomye ikindi asanga yaratabarije i Butangampundu.

Insigamigani ni zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda. Zigaragara cyane mu migendere, mu mikorere, mu mivugire no mu mibereho ya buri munsi. Insigamugani ni ijambo ryakomotse ku magambo abiri ‘Gusiga’ na ‘Umugani’.

Ibitabo bitandukanye bivuga ko Umugani ari ipfundo ry’amagambo atonze neza cyangwa umwanzuro w’amarenga y’intekerezo. Ni mu gihe ‘Gusiga’ ari ukugira ikintu runaka usigira umuryango uzajya ukwibukiraho, kikaba umurage w’ingoma ibihumbi n’ibihumbi.

Habaho insigamigani nyirizina na nyitiriro. Niyitegeka Gratien avuga ko izi nsigamigani ari gushyira kuri shene ye ya Youtube, afite icyizere cy’uko zizagirira akamaro abana n’abanyeshuri mu gihe cy’amasomo n’ahandi.

Ati “Nkeka ko n’abana bazajya babyumva. Barabibaza mu mashuri menshi, hari igihe mu mashuri bazajya babireba ku nkakira mashusho, aho kugira ngo birirwe bajya kubasomera.”

Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien yatangiye gusohora uruhererekane rw'insigamini yitezeho gufasha abana n'abanyeshuri


Gratien uzwi nka Seburikoko avuga ko izi nsigamigani arizo zabaye imbarutso yo gukora filime "Papa Sava"

KANDA HANO: NIYITEGEKA GRATIEN YATANGIYE GUSOHORA URUHEREREKANE RW'INSIGAMIGANI

AMAFOTO&VIDEO: Aime Films-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND