Umukinnyi w' Umufaransa Patrice Evra yatangaje ko abakinnyi b'abirabura bakiniraga Abafaransa bafatwaga nabi kuko yabibonye mu gihe cyose yamaze muri iyi kipe.
Evra
yakiniye ikipe y'igihugu y'Abafaransa kuva mu 2004 kugeza mu 2015 ndatse akaba n'umwe mu bakinnyi bagarutsweho mu kibazo ikipe y'igihugu y'abafaransa yahuye
nacyo ubwo bari mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cyabereye muri Afurika
y'Epfo mu 2010.
Ubwo
yari ari kuganira n'abakunzi be ku rukuta rwa Instagram Patrice Evra yabajijwe ku
irondaruhu rivugwa mu ikipe y'igihugu y'abafaransa ndetse n'ibyabereye muri
Afurika y'Epfo, avuga ko irondaruhu ryabayeho. Yagize ati "Nahatiwe gutanga
ibisobanuro kuri Noel Graet ndongera kandi nsabwa kugira ibyo mvuga kuri
Chateau, ibi mwese murabizi neza, muzi neza ibyabereye yo, muzi amabaruwa
twakiriye adutuka"
Evra yakiniye abafaransa kuva mu 2004 kugeza mu 2015
Ati "Batwitaga
inkende bakatubwira ngo dusubire muri Afurika, ese ubwo muzi ubutumwa twakiriye
uko bungana? Ni bwinshi, ni uko bumwe nabubitse. Batwoherereje udusanduku twuzuye
imyanda". Evra yakomeje avuga ku buryo abari bashinzwe ikipe y'igihugu
yagiye muri Afurika y'Epfo batabashije gukemura ikibazo mu buryo bukwiye.
Evra
kandi yavuze ko ubwo yakinaga mu ikipe y' u Bufaransa abazungu bashyirwaga
imbere cyane. Yagize ati "Twabaga dufite uko tugomba kwicara mu cyumba
cy'aho twafatiraga amafunguro ariko mu gihe cyose Perezida yadusuraga cyangwa undi
wo mu nzego za Leta, buri kimwe cyarahindukaga. Ubundi ni njye wicaraga imbere
ariko icyo gihe bankuraga ku ntebe bakanjyana inyuma aho ba Sakho na Sagna
babaga bicaye, mbese ibintu byose barabihinduraga".
Ikipe y'igihugu y' u Bufaransa yifotoza imbere ya Hoteli
Patrice Evra ati "Bafataga Hugo Lloris, Laurent Koscielny, Perezida akabajyamo hagati, ariko twese twabaga tuzi impamvu zabyo ndetse n'uko biteye. Burya iyo Perezida yashakaga kwifotoza byabaga byiza bafashe Lloris na Koscielny mu mwanya wo gufata Sakho cyangwa Sagna.”
Patrice
Evra yamenyekanye cyane muri Manchester United ndetse afatwa nk'umunyabigwi wayo
TANGA IGITECYEREZO