RFL
Kigali

Umuhanzi Ndandambara yaregewe Polisi nyuma yo kugaragara mu mashusho ahohotera umwana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/09/2020 1:22
0


Umuhanzi wo mu Majyaruguru y’u Rwanda Nsabimana Leonard wamamaye nka Ndandambara, yaregewe Polisi y’u Rwanda, nyuma y’uko agaragaye mu mashusho y’amasegonda macye ahohotera umwana ukiri muto wari witumye ku buriri.



Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2020, ni bwo uwitwa Tr. Patrick yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Twitter, agaragaza umuhanzi Ndandambara ahohotera umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka itatu n’igice.

Patrick yasabye Polisi y’u Rwanda gukurikirana hakamenyekana ukuri, bamushimira ku bw’amakuru atanze ndetse bamwizeza ko bagiye kubikurikirana.

Muri aya mashusho y’amasegonda 30’, Ndandambara yumvikana abwira uyu mwana ukiri muto uba witumye ku buriri gusaba imbabazi, ndetse akavuga ko atazongera.

Amubwira ko bitumvikana ukuntu annya ku buriri, kandi yitegura kujya gutangira ishuri. Ati “Saba imbabazi ko utazongera kunya ku buriri. Vuga ngo ntabwo nzongera kunnya ku buriri.”-

Uyu mwana uba upfukamye anikoreye umwanda, avugana ikiniga ko atazongera kwituma ku buriri, Ndandambara akamusaba kubihamya mu nshuro zigera kuri eshatu.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Ndandambara yavuze ko aya mashusho amaze amezi atatu ayafashe, ndetse ko yasakajwe n’abantu bamwibye telefoni kandi ko yamaze kugura indi.

Uyu muhanzi yavuze ko hari nimero ya Polisi yamuhamagaye arisobanura. Ndetse ko yifashishije Twitter asobanurira Polisi, ko yabikoze mu rwego rwo gukanga uyu mwana kugira ngo atazongera kunnya ku buriri.

Ndandambara avuga ko yafashe aya mashusho kugira ngo ayereke mushiki we, ko umwana we yamukanze atazongera kunnya ku buriri.

Ati “Nafashe video kugira ngo nzeyereke mushiki wanjye ari nawe Mama w’umwana ngira ngo abone ko namukanze ndetse nawe yisekere uburyo umwana yansubizaga ngo ari gutekereza…”

Uyu muhanzi avuga ko atigeze akubita uyu mwana, ko yariraga bitewe n’uburyo yamukankamiraga. Avuga ko yari amaze amezi atatu afite iyi video, ko yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abantu atazi asaba ko bafatwa bagahanwa ku kuko bamusebeje.

Ati “Nagerageje kubisobanurira Polisi ndetse naje no kubyandika kuri Twitter. Abanyibye baramutse bafashwe banyishyura telefoni yanjye ndetse bakaryozwa kuntesha agaciro bansabye ngo njyewe natoteje umwana.”

Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo ‘Ndandambara yantera ubwoba’ yakoreshejwe mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu 2017. Anaherutse gusohora indirimbo yise ‘Covid-19 Ndandambara’.

Uwitwa Patrick ni we wasakaje aya mashusho ku rubuga rwa Twitter

Umuhanzi Ndandambara avuga ko Polisi yamuhamagaye agatanga ibisobanuro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND