RFL
Kigali

USA: Yan Nick yasohoye indirimbo 'Trust me' Ft Precious Nina yanditse amaze kubura umukunzi we warohamye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2020 20:24
0


Mulume Yannick (Yan Nick) umuhanzi akaba na Producer utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas mu mujyi wa Dallas yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Trust me' yakoranye n'umuhanzikazi w'umunyempano Precious Nina Mugwiza nawe uba muri Amerika.



Yan Nick ni umuhanzi nyarwanda usengera mu rusengero rwitwa Impact mission Church ruherereye muri Dallas, akaba n'umwe mu bayobora kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leaders). Amaze gukora indirimbo ebyiri, imwe akaba ari 'Cover' y'indirimbo yo mu gitabo “Bara iyo migisha“ yaririmbanye na Lesley Mugororoka umwe mu bakobwa baririmbana mu rusengero.

Indirimbo ye ya kabiri ni iyo aheruka gushyira hanze yitwa “Trust Me“ yakoranye n'umuhanzikazi Precious Nina Mugwiza, iyi ndirimbo ikaba yaragize hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Yan Nick avuga ko n'izindi ziri mu nzira. Yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya irimo ubutumwa bwibutsa abantu gukomeza kwizera Imana kuko imigambi ibafitiye ari myiza.

Aganira na InyaRwanda.com, Yan Nick yagize ati 'The Main message (ubutumwa nyamukuru) muri iyi ndirimbo “Trust Me“ ni ukutwibutsa gukomeza kwizera Imana kuko imigambi idufite ari myiza, cyane cyane mu bihe nk'ibi bya coronavirus aho benshi twacitse intege twibaza impamvu ibi byose biri kuba".

Yan Nick yahishuriye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya 'Trust me' yayanditse amaze kubura umukunzi we warohamye mu mazi. Ni ibihe byamusigiye agahinda kenshi, gusa avuga ko uko iminsi yicuma ari kugenda amera neza. Ati "Ikindi ni uko iyo ndirimbo nayanditse maze gutakaza umukunzi wanjye “girlfriend“ mu kwa gatandatu (June)". 


Yan Nick hamwe n'umukunzi we Kristine warohamye akamusigira agahinda kenshi

Umukunzi we Kristine Hoover Martin, yarohamye tariki 7 Kamena 2020 ubwo bombi bari bajyanye koga bari hamwe n'abandi bantu. Bari mu mazi, baje kugera ahantu hari umuvuduko mwinshi w'amazi, Yan Nick aba ari we ubanza kurohama, umukunzi we aza kumutabara amuvana mu gace yari arimo, bagenzi babo batwara Yan Nick bihuta ngo bamuhe ubutabazi bw'ibanze ntibamenya ko umukunzi we Kristine Hoover nawe yarohamye. Bahise basubira mu mazi ako kanya baramushaka baramubura, burira buracya, babyuka bamushaka nanone, baza kumubona yashizemo umwuka.

Nyuma y'ibyo bihe bisharira yanyuzemo akabura umukunzi we bari bamaze igihe kinini basangira akabisi n'agahiye, Yan Nick yaje kwandika indirimbo ayita 'Trust me' ivuga ko ibintu byose biba ku bantu, Imana iba ibizi kandi imigambi yayo ikaba ari myiza. Nyuma y'iyi ndirimbo, yavuze ko hari izindi zikiri gukorwa muri studio. Indirimbo ze ni we ubwe uzikorera na cyane ko ari byo yiga ku ishuri “Audio production”. Yateguje abantu kuhezagirwa n'iyi ndirimbo ye nshya. Ati "Bitegure guhezagirwa. Imana nibishaka n'ibitaramo bizaza". 

Yan Nick afite intego yo gusakaza ubutumwa bwiza butanga ibyiringiro kuri buri wese uzabwumva. Uyu muramyi yatangaje ko yigira byinshi kuri Israel Houghton na mugenzi we Jonathan McReynolds. Ati "Mu kuramya burya role model wanjye ni Israel Houghton umwe mu baramyi nemera cyane, n'undi akaba yitwa Jonathan McReynolds nawe akaba afite impano ikomeye cyane yo kwandika". Twabibutsa ko Yan Nick afite indirimbo 2, gusa avuga ko hari izindi nyinshi yiteguye gushyira hanze na cyane ko ari we uzitunganyiriza muri studio.


Yan Nick ntazibagirwa ibihe byiza yagiranye n'umukunzi we Kristine warohamye mu mezi make ashize


Yan Nick yasohoye indirimbo yanditse nyuma yo kubura umukunzi we


'Trust me' ni indirimbo Yan Nick yakoranye na Precious Nina 

REBA HANO INDIRIMBO 'TRUST ME' YA YAN NICK FT PRECIOUS NINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND