RFL
Kigali

Mu Chris amaraso mashya muri muzika yasohoye indirimbo “Warakinkoze” aririmbamo ko 'urukundo rwagusaza'-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/09/2020 14:32
0


Umuhanzi Mugwaneza Christian uzwi nka Mu Chris umwe mu binjiye muri muzika nyarwanda yashyize hanze indirimbo nshya yise “Warakinkoze” aririmbam ko urukundo rwagusaza kubera kwiringira uwo wakundaga ukamubura kubera gukunda iraha.



INYARWANDA yaganiriye na Mu Chris imubaza byinshi n’urugendo rwe rwa muzika n'aho yifuza kugeza mukiza ye muri rusange. Yadutangarije ko yatangiye umuziki muri 2014, akaba ari bwo yatangiye kumva impano imutemberamo ni ko kumva ko yayigaragaza ariko mu 2018 aba ari bwo atangira gusohora indirimbo.

Kugeza ubu, Mu Chris afite indirimbo zigera kuri 5 harimo n’izifite amashusho. Mu ndirimbo ze twavugamo nka; “Kimbagira” (yakoranye n’umuhanzi Fissa),” Ni Hatari” yakoranye na Pacento, ”Kanjogera”, ” Why” ndeste na “Warakinkoze” ariyo ndirimbo shya aherutse gushyira hanze.

Mu Chris uri gutekura Album, yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya “Warakinkoze” ashaka kwerekana ko ushobora gukundana n’umuobwa noneho yagira icyo agushakaho kijyanye n’amafaranga wakibura akisangira ufite ibyo udafite, aha, akanacyebura abakobwa akabasaba kwirinda gukurikira iraha.


Ku buryo ashaka kuzamura muzika ye, Mu Chris ati: “Njyewe umukizi nifuza ko hamwe n‘abakunda ibihangano byanjye tugomba gukunda umuziki, ahanini nkakora indirimbo nziza kandi zirimo ubutumwa bwo kwigisha buri wese, nkumva kandi ko twashyigikirana nk’abanyarwanda. Numva kandi ko amaherezo umuziki wanjye uzagera kure kandi heza abenshi bamenye Mu Chris kandi bizashoboka”.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “WARAKINKOZE” YA MU CHRIS

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND