RFL
Kigali

Munanira Safi yashimiye Meddy anasaba abanyarwanda gushyigikira Karyuri winjiye mu irushanwa ‘Kola Challenge’-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:13/09/2020 11:51
0

Karyugahawe Bright ni yo mazina yahawe n’ababyeyi be ahimbwa Karyuri na nyina umubyara nko gutebya aza no kurimenyekanaho binyuze kuri Safe Munanira wamushyize mu itsinda rya Kanazi TALENT kubera impano yari amaze kumubonamo. Safi usanzwe atoza abana bari muri Kanazi Talent yashimiye Meddy kubera uburyo yemeye kubafasha.



Safi Munanira yashimiye bikomeye umuhanzi Meddy watangiye gufasha Karyuri kimwe n’itsinda rya Kanazi Talent muri rusange. Uyu musore yatangarije InyaRwanda.com ko kuva Meddy yabasezeranya ubufasha nka Kanazi Talent imbaraga ziyongereye yongeramo n’abandi bana mu rwego rwo kuzamura itsinda no gukomeza gufasha impano zo mu gace Karyuri akomokamo ka Kanazi.

Yagize ati “Meddy turi kumushimira cyane, yatweretse urukundo ndetse anagaragariza Karyuri ko ashoboye kandi ko yakora ibirenze mu gihe yakomeza gufashwa nawe agashyiramo imbaraga. Meddy yambajije icyo yamfasha nk’umuntu wafashije impano y’uriya mwana ikagaragara, musaba ko yazadushyigikira akamfasha kuzamura izindi mpano z’abandi bana. Byaramushimishije cyane anyemerera ubufasha kandi ntabwo nzamukoza isoni”.

Munanira Safi na Karyugahawe Bright uzwi nka Karyuri bashimiye bikomeye umuhanzi Ngabo Medard [Meddy]

Nyura hano ushyigikire Kanazi Talent kuri Instagram

Ntagihe gishize izina Karyuri ryiganje mu matwi y’Abanyarwanda n’abanyamahanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mwana wagaragaye mu mashusho abyina imbyino zitandukanye zirimo ‘We Don’t Care ya Meddy Ft Rj the Dj & Rayvanny, Intentions ya Justin Bieber, Igare ya Mico The Best, Ubushyuhe ya Dj Pius na Bruce Melody,… kuri ubu yamaze kwinjira mu irushanwa rya Kola Challenge ryateguwe na @TecnoMobileRW na The Ben, rikaba rizahemba ibihumbi Magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda (500, 000 RWF), telephone n’ibindi bihembo bizatangwa na Tecno.


Karyugahawe Bright [Karyuri] azajya kwiga abifashijwemo na Meddy

Munanira Safi yasabye Abanyarwanda gushyigikira Karyuri binyuze mu kureba ndetse no gusangiza abandi videwo ye abyina indirimbo Kola ya The Ben iri gukorerwaho irushanwa. Karyuri akomeje ibikorwa bye byo gukomeza gukuza impano ye mu itsinda rya Knazi Talent nyuma yo kubonwa na Meddy wamuguriye imyenda agaha n’ibyo kurya umuryango we. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizarangira tariki 12 Nzeri 2020 mu gihe abanyempano 30 ba mbere bo bazatorwa kuva tariki 14 Nzeri kugeza 19 Nzeri 2020. Abazaza mu 10  ba mbere bazatoranywa kuva tariki 21 kuza 27 Nzeri 2020, hanyuma tariki 29 Nzeri 2020 hamenyekane abatsinze.

Kola Challenge - Kanazi Talent






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND