Tariki ya 06 Nzeri 2020, ni bwo Niyonzima Olivier Seif ukinira APR FC yasezeranye imbere y'Imana kubana akaramata n’umukunzi we Mushambokazi Belyse bari bamaranye imyaka ibiri bakundana.
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, wabereye wabereye mu mujyi wa Kigali-Kimironko uyoborwa na Niyonzima Deo umushumba w'itorero rya Living Word. Uyu muhango wabaye nyuma y’iminsi icumi, aba bombi basezeranye imbere y’Amategeko mu murenge wa wa Remera mu karere ka Gasabo.
Nk'uko bigaragara mu mafoto, uyu muhango wakozwe hubahirijwe amabwiriza ya Leta y' u Rwanda, ashishikariza abaturarwanda bose kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus, arimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera ya Metero mu bantu n'ibindi,...
Niyonzima Olivier Sefu ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, yazamukiye mu ikipe y'Isonga, aho yavuye muri 2015 asinyira Rayo Sports. Mu mpeshyi ya 2019, Sefu yerekanywe ari umwe mu bakinnyi bashya basinyiye APR FC.
Mushambokazi yishimiye kuba yubatse urwe n'uwo akunda
Mushambokazi yari aberewe n'imyambaro y'ubukwe
Abakobwa bari bambariye Mushambokazi mu bukwe bwe
Abari bitabiriye ubukwe bose bari bishimiye uyu munsi mukuru
Mushambokazi mu byishimo byo kubaka urugo rushya
Seif na Belyse mu rusengero amukuraho ivara
Mushambokazi na Seif mu buryohe bw'urukundo
Seif na Belyse basezeranye nyuma y'imyaka ibiri bakundana
TANGA IGITECYEREZO