RFL
Kigali

Canada: Hahanuwe ikibumbano cya Minisitiri w’intebe wa mbere wa Canada ushinjwa Politiki y’ivangura

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:31/08/2020 15:21
0


Abigaragambyaga muri Canada bahanuye ikibumbano cy’Uwabaye Minisitiri wa mbere wa Canada bitewe n'uko imiyoborere ye yarangwaga cyane n’ivangura ubwo igihe yari ku butegetsi habayeho impfu nyinshi z’abasangwabutaka.



Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020 ni bwo iki kibumbano cya MacDonald cyahanuwe n’abigaragambyaga. Mu myigaragambyo hatanzwe akantu kameze nk’agatabo kagaragaza ko MacDonald ari umuzungu w’ikirenga wateguye itsembabwoko ry’abasangwabutaka hifashishijwe gahunda yo gushinga ishuri yari ngo bajye babamo.

Iyi shusho ya Minisitiri w’intebe wa mbere wa Canada, John A.Macdonald iryamye hasi, umutwe wayo ukaba waguye utandukanye n’igihimba. Ibi bikaba byabereye muri metero nkeya uvuye muri parike ya Canada iherereye i Montreal.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020. Nyuma yo guhanurwa/gukurwaho kw’iyi shusho n’abarwanya ivangura /irondaruhu ubwo bari mu myigaragambyo basaba ko Polisi iteshwa agaciro. 

Guverinoma ya Macdonald yashinjwaga gushaka gutsemba abasangwabutaka binyuze mu kwiyandikisha ku gahato mu mashuri yo guturamo. Urugero, byatumbye batakaza ururimi n’umuco nk’uko byavuzwe muri raporo ya Komisiyo y’ubwiyunge mu mwaka wa 2015 ko ari “itsembabwoko ry’umuco”.

Legault, umunyapolitiki wo muri Canada yagize icyo avuga kuri ibi, ubwo yandikaga ku rukuta rwe rwa Twitter ati: ”Icyo ari cyo cyose umuntu yaba atekereza kuri John A.MacDonald, gusenya urwibutso muri ubu buryo ntabwo byemewe”.

Yakomeje agira ati:”Tugomba kurwanya ivanguramoko,ariko gusenya bimwe mu bigize amateka yacu ntago ari cyo gisubizo, kwangiza nta mwanya bifite muri demokarasi yacu kandi iki kibumbano kigomba gusubizwaho”. 

MacDonald yafashije mu kubaka igihugu cya Canada ndetse no kuzana gahunda yo gushyiraho ishuri ryo kubamo.Bimwe mu byaranze politiki ye harimo kuvana ku gahato byibura abana ibihumbi 150.000 b’abasangwabutaka mu ngo zabo bagashyirwa mu bigo by’amashuri bibacumbikira byatewe inkunga na Leta.

Politiki ye kandi yashyize imbaraga cyane mu kubuza abanyeshuri kuvuga ururimi rwabo ndetse no kugira ibyo bakora bigaragaza umuco wabo.Benshi muri abo bana barahohotewe ndetse bamwe baranapfa. Bivugwa ko MacDonald yemeye ko inzara ndetse n’indwara zigiye zitandukanye zihitana abasangwabutaka benshi aho birukanwaga ku butaka bwabo.


Abigaragambya bahanuye ikibumbano cya Minisitiri w'Intebe wa mbere wa Canada






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND