RFL
Kigali

Ndagukunda Ngabo-Ibyiyumviro bya Mimi ku mukunzi we Meddy wizihije isabukuru y’amavuko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2020 10:36
0


Umukobwa ukomoka muri Ethiopia witwa Mehfira uzwi nka Mimi, yandikiye umukunzi we Meddy wizihije isabukuru y’amavuko amushimira ko mu gihe bamaranye yamweretse urukundo nyarwo.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kanama 2020 nibwo umuhanzi i w’umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 31 amaze abonye izuba. 

Inshuti ze n’abandi bifashishije imbuga nkoranyambaga bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko yizihije kuri uyu wa Gatanu bamwifuriza gutera imbere no kugera ku nzozi zi.

Umukunzi we Mimi, yanditse kuri konti ya Instagram, amubwira ko mu gihe bamaranye azirikana neza urukundo rwa nyarwo amukunda aboneraho no kumwifuriza isabukuru y’amavuko.

Yashimiye Meddy, amubwira ko buri gihe amubera urugero. Asaba Imana guha umukunzi we ibirenze ibyo yifuza.

Mimi ati “Isabukuru nziza ku mukunzi wanjye. Uri umuntu w’igitangaza. Ndagushimira ko uhora umbere urugero. Ndagushimira ko wanyeretse urukundo nyarwo.”

Akomeza ati “Ndasaba Imana ijye ihora ikurinze kandi iguhe ibirenze ibyo uyisaba. Undim waka w’amahirwe. Ndagukunda Ngabo.”

Meddy yashimiye Mimi amubwira ati “Ikaze kwa papa”.

Ku wa 18 Ukuboza 2019, ubwo Mimi yizihizaga isabukuru y’amavuko, Meddy yanditse avuga ko ari umunsi udasanzwe ku mwamikazi w’umutima we.

Yavuze ko ari umukobwa w’agatangaza mu nguni zose kandi ko ari mwiza imbere n’inyuma.

Mbere y’uko yemeza ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, mu biganiro bitandukanye yagiranaga n’itangazamakuru Meddy yavugaga ko ari mu rukundo n’umukobwa udakomoka mu Rwanda.

Mu 2017 yari yabwiye KT ko afite umukobwa ari gutereta. Ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda”.

Yavugaga ko mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza n’ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda.

Mu minsi ishize, Meddy yabwiye Citizen yo muri Kenya ko yishimira urukundo yerekwa n’abakobwa bo mu Rwanda n’aho mu mahanga.

Uyu muhanzi yizihije isabukuru y’amavuko mu gihe hashize umunsi we indirimbo “Dusuma” yakoranye n’umunya-Kenya Otile Brown yujuje Miliyoni 5 kuri Youtube.

Mimi yabwiye Meddy ko yanyuzwe n'urukundo rwe bagiye kumaranamo imyaka ibiri

Meddy yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka, kuri uyu wa 07 Kanama

Meddy n'umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia ariko utuye muri Leta ya Texas muri Amerika

Meddy yizihije isabukuru y'amavuko mu gihe hashize iminsi mike indirimbo ye "Dusuma" na Brown yujuje miliyoni 5 kuri Youtube





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND