RFL
Kigali

Diamond nyuma yo gusinyisha umuhanzikazi Zuchu yamuhaye impano y’imodoka -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/07/2020 10:14
1


Nyuma y’igihe kigera ku mezi agera kuri 4, umuhanzi w’Icyamamare muri Afurika cyane cyane mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz asinyishije muri WCB, umuhanzikazi Zuchu, ubu yamaze kumugurira imodoka azajya agendamo.



Ku ya 18 Nyakanga 2020, i Dar es Salaam ubwo umuririmbyi wa WCB Zuchu yakoraga igitaramo cyo gushimira nyuma y'amezi ye ya mbere ane amaze muri Wasafi, mu kirori yise “I Am Zuchu” yatunguwe na Diamond amuha impano y’imodoa, mu birori byari guca kuri Television ya Wasafi TV.

Diamond Platnumz gifts signee Zuchu flashy ride day after hosting posh event for singer

Muri ibi birori harimo kandi ibyamamare byo muri Tanzania bitandukanye nka Rayvan n’abandi. Mu kiganiro cya Big Sunday Live kuri TV ya Wasafi, Diamond yerekanye icyo yari yateguriye umuhanzi we we mushya, niko kumwereka ko mu mezi ane bamaranye agomba kumuha impano y’agatangaza y’imodoka ya Toyota, ibi bisa n’ibyarenze umuhanzikazi Zuchu araturika ararira.


byari ibirori byitabiriwen'ibyamamare muri Tanzania

Nibyo koko amarangamutima ya muntu aza vuba rimwe na rimwe ku gitsina gore akajyana n’amarira. Zuchu ntiyashoboraga kureka kurira amarira yo gushimira kuko yahobeye Diamond amushimira impano amugeneye mu buzima. Zuchu yari kumwe na nyina w'icyamamare dore ko na we ari umucuranzi uzwi nka Khadija Kopa. Nyina nawe yasutse amarira ashimira Diamond.


Zuchu yahawe imodoka naDiamond Platnumz nk'impano

Uyu wari umunsi umwe nyuma y'uko Diamond wakoze indirimbo ubu iri kubica bigacika “Baba Lao” akora ibirori byo gushimira bidasanzwe umuhanzikazi Zuchu. Muri iki gitaramo kandi, Diamond na Wema Sepetu bagaragaye bari kumwe bishimanye babyinana, ubwo umuhanzi Mbosso yari ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yitwa “Hodari”.

Emotions run high following Diamond’s special surprise to Wasafi singer Zuchu (Videos)

Zuchu byamurenze araturika ararira

Diamond si ubwa mbere atanze impano y’imodoka kuko bivugwa iyo yakunze umukobwa abanza kumwiyegurira nk’umugore we akamuha impano zinyuranye zirimo n'imodoka nyuma bagatandukana dore ko Zari Hassan yamuguriye imodoka, ndetse byigeze no kuvugwa kuri Hamisa Mobetto.


Zari yahawe imodoka na Diamond ubwo bari bakibana nk'umugabo n'umugore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amode2 years ago
    Kkk





Inyarwanda BACKGROUND