RFL
Kigali

Umuraperi AKA wo muri Africa y'Epfo yatangaje ko yanduye Coronavirus

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/07/2020 12:05
0


Aya ni amakuru yamenyekanye binyuze mu itangazo ryashyizwe ku rukuta rwe rwa Twitter mu mpera z’icyumweru gishize.



Itangazo yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter

Ku wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020 nibwo ku rukuta rwe rwa twitter hagaragaye ho itangazo rivuga ko  nyuma yo kumva atameze neza yagiye kwipimisha ibisubizo bikagaragaza ko yamaze kwandura coronavirus.

Iri tangazo ryakomeje rikangurira abakunzivbe n’abatuye Isi muri rusange kurushaho kwirinda iki cyorezo. Harimo ubutumwa bugira buti ’’Igihe wumva utameze neza, uribwa umutwe, wacitse intege mu ngingo genda wisuzumishe’’.


Rikomeje rihumuriza abakunzi be rivuga ko akomeye kandi yumva azakira vuba. Kugeza kuri uyu munsi muri Africa y'Epfo abanduye bagera ku bihumbi magana abiri mirongo irindwi na batandatu na magana abiri na mirongo ine na babiri (276,242 ).

Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni ibihumbi bine na mirongo irindwi n’icyenda(4079). Abakize ni ibihumbi ijana na mirongo itatu na bine na magana inani mirongo irindwi na bane (134,874).

Kiernan Jarryd Forbes wamamaye mu muziki nka AKA ni umuraperi umwanditsi w’indirimbo, akaba n’umuhanga mu kuzitunganya. Yamamaye mu indirmbo nyinshi zirimo nka ‘jika’, ‘Make Me Sing’ n’izindi nyinshi.

Kuba umuraperi wihariye byatumye yegukana ibihembo birimo: African Muzik Magazine Award, MTV Africa Music Awards n’ibindi.

UMVA HANO INDIRIMBO YE MEKE ME SING YAKORANYENA DIAMOND



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND