RFL
Kigali

Umurwayi wari umaze amezi arenga abiri avurwa covid-19 yasezerewe. Amakuru agezweho kuri covid-19

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:11/07/2020 19:42
0


Kugeza ubu, mu Isi abamaze kwandura barenga miliyoni 12.5, muri abo, abarenga ibihumbi 500 bamaze gupfa, naho ibihumbi 700 bakize icyorezo cya covid-19.



Ikigo cyo mu Buhinde, Biocon Ltd cyahawe uburenganzira bw’ ikoreshwa ry’ umuti, Itolizumab 

Igenzura ry’ igeragezwa ry’ uyu muti, Itolizumab ry’ ikigo Biocon Ltd, ryagaragajeko abarwayi bose bahawe uyu muti wabafashije neza, ndetse bakanakira. Ibyavuzwe n’ umunyamabanga mukuru w’ iki kigo, Kiran Mazumdar Shaw.

Uyu muti usanzwe ukoreshwa uvura uruhu, wahawe uburenganzira bwo gukoreshwa ku barwayi ba covid-19, n’ Urwego rw’ u Buhinde Rugenzura Imiti (DCGI). 

Abarimu benshi muri Amerika barakajwe n’ uburyo bahatirizwa gusubira mu mashuri kwigisha

Abarimu bagera kuri miliyoni 3.5 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo banejejwe n’ uko Ibiro by’ Umukuru w’ iki gihugu (White House), biri kubashyiraho igitutu mu gusubira kwigisha nk’ uko bisanzwe.

Ku wagatanu, Ihuriro ry’ Abarimu muri Los Angeles, ryasabye ko hajyaho uburyo bwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga—abanyeshuri n’ abarimu batari hamwe—ubwo umwaka w’ amashuri uzaba utangiye muri Kanama, tariki ya 18.

Banyuze ku mbuga nkoranyambaga, abarimu muri Amerika bagaragaza ko amashuri akwiye gufungurwa mu gihe Igihugu cyabo kizaba cyagaragaje ko imibare y’ abandura yagabanutse, cyane cyane, yageze kuri zero.

Umuryango w’ Umupira w’ Amaguru muri Berlin urateganya gutangira gupima abafana ngo bagaruke kureba imikino

Umuryango w’ umupira w’ Amaguru muri Berlin witeguye kuba watangiza ipima ry’ abafana bitabira imikino, ngo sitade zongere zuzure.

Imikino mu Budage yari yaratangiye kuva muri Gicurasi, ariko hari ingamba zirimo kubahiriza intera hagati y’ abantu, ndetse hemerewe n’ abantu bake cyane ugereranyije n’ ubusanzwe.

Biteganijwe ko abazajya bapimwa bose bazajya babikorerwa ku buntu. Harimo abakozi ba sitade, ndetse n’ abantu 22,012.

Umurwayi wa covid-19 wari ukomerewe cyane muri Vietnam yasezerewe mu bitaro

Umutwazi w’ indenge wo muri Scotland wari umaze amezi arenga 2 ku byuma bifasha guhumeka nyuma y’ uko yanduye covid-19, yasezerewe mu bitaro kuri uyu wagatandatu.

Bwana Stephen Cameron, waje guhabwa izina ry’ ‘umurwayi 19’, byaje kwemezwa n’ abaganga mu bitaro bya Cho Ray, ko bwana Stephen yakize covid-19.

Src: New York Times & Aljazeera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND