Ni we mukire wa mbere muri Asia yose ndetse ahigitse umugabo wakunze kwigaragaza ari we Jack Ma nyiri ikigo cya Alibaba ahp amurusha amafaranga menshi cyane. Mukesha Ambani ufite ubutunzi akomora kuri se umubyara yinjiza amafaranga arenga ibihumbi $31 buri munota. Menya amateka y’ubuzima bwe.
Mukesh Dhirubhai Ambani yavutse kuwa 19 Mata 1957
Aden (agace kayoborwaga n’Abongereza) muri Yemen avuka mu muryango w’abana bane,
Ababyeyi be ni Dhirubhani Ambani na Kokilaben Ambani.
Afite ubwenegihugu bw’u Buhinde, yashakanye na Nita
Ambani bakaba bafitanye abana batatu. Ni umugabo w’umushoramari akaba ari we
mukire wa mbere mu Buhinde no ku mugabane wa Asia nk'uko bitangazwa
n’ikinyamakuru Forbes, umwanya yakuyeho umuherwe w’umushinwa Jack Ma.
Mu mwaka wa 1957 ababyeyi be baje kwimukira mu Buhinde
aho se umubyara yaje gutangirira ubucuruzi. Bakigera mu Buhinde umuryango we Wabaga mu nzu nto y’ibyumba bibiri mu gace ka Bhuleshwar mu mujyi wa Mumbai.
Mu myaka ya za mirongo itandatu (1960s) Dhirubhani
Ambani se wa Mukesh Ambani afatanyije na mubyara we bashinze kampani bise
Reliance Commercial Corporation. Gusa mu mwaka 1966 yaje gutandukana na mubyara
we maze akomeza wenyine kuyobora iki kigo cyakoraga imyenda. Muri Gicurasi 1973
iyi kompanyi yaje guhindura izina yitwa Reliance Industries Limited aho yaje
kwagura ibikorwa byayo.
Mu mwaka 1981 Mukesh Ambani yatangiye gufasha se
muri ubu bucuruzi bw’umuryango. Ubu bucuruzi bwaje kwaguka igera ku rwego
rushimishije aho ubu iyi kompanyi ariyo iri ku mwanya wa mbere mu Buhinde mu agaciro ku isoko. Ikora ubucuruzi
bw’ibijyanye na peteroli, gas, itangazamakuru, amabanki n’ibindi.
Urugendo rwe rw’amashuri
Amashuri ye abanza yayize ku kigo cya Hill Grange
High School mu mujyi wa Mumbai, ayisumbuye ayiga ku kigo cya St. Xavier’s
College muri Mumbai, Kaminuza yayize muri University of Mumbai aho yakuye
impamyabumenyi mu bijyanye na Chemical Engineering.
Nyuma yaje gukomereza amashuri ye mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri kaminuza ya Stanford University muri Califorinia. Mu mwaka 1981 yaje guhagarika amasomo ye asubira mu Buhinde
gufasha se muri kompanyi ya Reliance yari ikiri nto ariko iri kwaguka cyane.
Guhagarika amasomo ye muri Amerika byatewe na se washakaga ko umuhungu we aza
akiga ubuzima bwo hanze aho kwirirwa yicaye mu ishuri maze akanamufasha mu
guteza imbere kampani ye yari iri kwaguka muri iyi myaka.
Urugendo muri business
Nyuma y’urupfu rwa se mu 2002, hagati ya Mukesh Ambani
n’abavandimwe be haje kuba amakimbirane yo kugabana imitungo kubera ko se
yasize atayibagabanyije. Nyina ubabyara yaje kugerageza
guhagarika aya makimbirane yari yavutse hagati y’abana be, ni bwo haje gufatwa
umwanzuro wo kubagabanya kompanyi mo ibice bibiri maze Mukesh Ambani ahabwa
kuyobora Reliance Industries Limited. Nyuma nibwo byaje kwemezwa n’urukiko
rukuru rwa Mumbai mu kuboza 2005.
Nyuma yo guhabwa kuyobora iyi kompanyi yaje kuyagura
cyane aho ubu ari imwe muri kompanyi zifite agaciro kanini ku isoko ryo mu Buhinde,
aho ubu ibarirwa agaciro kagera kuri Miliyari ijana na mirongo itandatu
z’amadolari y'Amerika ($160 Billion). Ikoresha abakozi bagera ku 194,056. Uyu
mugabo muri iyi kompanyi imigabane ye igera kuri 47.37% akaba ari we uyibereye
umuyobozi.
Nk'uko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes uyu mugabo
umutungo we ubarirwa asaga Miliyari mirongo itandatu n’umunani na miliyoni
magana ane z’amadolari y'Amerika ($68.4 Bilion), ibi bikamugira
umukire wa mbere mu Buhinde no ku mugabane wa Aziya. Umwanya wo kuba umukire wa
mbere mu Buhinde awumazeho imyaka igera kuri cumu n’ibiri yikurikiranya.
Ubuzima bwite
Mukesh Ambani yashakanye na Nita Ambani mu mwaka wa 1985, ubu bafitanye abana batatu ari bo Anant, Akash na Isha. Aba bombi bahuriye
mu birori byo kubyina aho Mukesh yari yajyanye na se. Uyu mugabo abana
n’umuryango we mu mujyi wa Mumbai mu nzu ndende yitwa Antilla, iyi ikaba inzu yo
kubamo ihenze (Most expensive private residance) kuri iy’isi aho ibarirwa
agaciro kagera kuri Miliyari imwe ($1Billion) y’amadolari.
Mukesh Ambani n’umuryango we
Mu mwaka wa 2008 uyu mugabo yabaye umuntu ufite ikipe
ya siporo ihenze ku isi ubwo yaguraga ikipe y’umukino wa Cricket ya Mumbai Indians
kuri Miliyoni ijana na cumi n’imwe n’ibihumbi Magana cyenda by’amadolari ($111.9
M) y'Amerika. Mukesh ni umufana ukomeye ya filime z’iwabo
mu Buhinde (Bollywood Movies) aho ngo akoresha uko ashoboye akazireba nibura
gatatu mu cyumweru.
Ibintu bitangaje wamenya kuri Mukesh
Ambani
Mu mwaka 2007
uyu mugabo yahaye umugore we indege yo mu bwoko bwa Airbus A319 ifite agaciro
ka Miliyoni mirongo itandatu z'amadolari ($60 M) nk’impano ku munsi we w’amavuko
ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 44 y’amavuko.
Mukesh Ambani n’umugore we Nita Ambani
Iyo ufite ubutunzi nk'ubu uri n’umukire wa mbere mu gihugu no ku mugabane wose birumvikana ko ugomba gukaza umutekano wawe, ni muri urwo rwego uyu mugabo atunze imodoka yo mu bwoko bwa BMW 760i ifite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane by’amadorali ($1.4 M). Iyi modoka yakorewe mu Budage ikaba idatoborwa n’amasasu (Bullet proof) kandi ikaba itakangirika mu gihe habaye iturika ry’ibisasu.
Uyu mugabo ntarya ibikomoka ku matungo (Vegetarian).
Mu mwaka 2013 kompanyi ya Reliance abereye umuyobozi yari ifite gahunda yo
gutangiza gahunda yo gucuruza ibiryo bizwi nka 'Fast Food' ariko we n’abandi
bafatanyije muri iyi kompanyi batarya ibikomoka ku matungo ntabwo bashyigikiye ko
bashyiramo ibikomoka ku matungo.
Mukesh Ambani iyo afashe ikiruhuko yikundira kujya mu gihugu cya Africa y'Epfo, aho ajyana n’umuryango we muri Pariki ya Kruger
National Park, iyi pariki akaba imwe muri Pariki nini ziri muri Afurika hakaba
harimo inyamaswa z’ubwoko bwose nk’intare, inkura, imbogo n’izindi. Uyu mugabo
ngo akunda inyamaswa cyane.
Iyi kompanyi ye ya Reliance Industries itanga imisoro
igera kuri 5% ku misoro yose itangwa mu Buhinde. Nyuma y'uko iyi kompanyi igiye
mu maboko ye yateye imbere mu buryo bushimishije, aho mu mwaka wa 2017 agaciro
kayo kageze kuri Miliyari zisaga ijana z’amadolari, ibi bikaba byaratumye
imisoro itangwa n'iyi kompanyi ifasha mu kuzamura ubukungu bw’u Buhinde.
Azim Premji umuyobozi wa kompanyi ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga
ya Wipro akaba ari nawe bakurikirana ku rutonde rw’abakire mu Buhinde, Mukesh
akaba mu mutungo amukubye inshuro enye zose. Nk'uko bigaragazwa na Forbes uyu
mugabo Azim umutungo we ubarirwa asaga Miliyari cumi n’esheshatu na Miliyoni
umunani z’amadolari ($16.8 Billion) Naho Mukesh akaba abarirwa asaga Miliyari
mirongo itandatu n’umunani na miliyoni magana ane z’amadolari ($68.4 Billion).
Mu cyegeranyo cyakozwe mu mwaka ushize wa 2019
cyagaragaje ko ubutunzi by’uyu mugabo bwiyongeraho amadolari ibihumbi mirongo
itatu na kimwe na magana abiri n’abiri by’amadolari ($31,202) buri munota. Ibi
byagendeweho hashingiwe kuri Miliyari zisaga cumi n’esheshatu n’ibihumbi magana
ane by’amadolari ($16.4 Billion) ziyongeraga ku mutungo we mu myaka ishize. Mu
mibare bagabanyije n’iminota 525,600 igize umwaka basanga yinjiza $31,202 buri
munota.
Src: Business insider & The
secondangle
TANGA IGITECYEREZO