RFL
Kigali

Miss Uwihirwe yasohoye umuvugo yakomoye ku ijambo rya Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2020 8:52
0


Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019, yasohoye amashusho y’umuvugo “Future is Now” yakomoye ku ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu Inama ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi,



Iyi nama ya Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, yabaye ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020 yitabiriwe n’abagera kuri 250.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko impamvu urubyiruko rwatumiwe ngo rwumve ibivugirwa muri iyi nama ari ukugira ngo amakosa yakozwe n’ababanjirije batazayasubiramo, ahubwo bumve ko Igihugu kiri mu biganza byabo.

Ati “Impamvu ngira ngo dukomeze tujye tuganira ibi bibazo n’aba bahari aba batoya. Ndizera ko cyangwa nizere ko byabafasha kumva ko ibihe tuganamo, Igihugu, Abanyarwanda biri mu maboko yabo. Abanyarwanda bari mu maboko yabo, Igihugu cyose muri rusange kiri mu maboko yabo.”

Akomeza ati “Ntibatiga hakiri kare gukosora amakosa yakozwe n’ababanje mbere ba twebwe bakumva bayakomeje ayo makosa cyangwa bakayabamo ntacyo bibatwaye, ubwo icyo gihugu kizaba gifite ibyago.”

Yasip Cassimr yabwiye INYARWANDA, ko iri jambo ry’Umukuru w’Igihugu cyamukoze ku mutima abinyuza mu muvugo we yise “Future is Now” mu rwego rwo gufasha urubyiruko rugenzi rwe kumva ko igihe ari iki cyo gukorera u Rwanda.

Uyu mukobwa avuga ko abari mu buyobozi bakwiye kwigisha urubyiruko uburyo bakoresheje kugira ngo Igihugu kibe kigeze aho kiri ubu kugira ngo n’abo bakomereze muri uwo murongo.

Yavuze ko n’ababyeyi bakwiye kurusha gutoza abana babo indangagaciro z’umuco Nyarwanda ndetse bakabareka ko amashuri aherekezwa n’imyitwarire ya nyanyo ikwiye kunganira ibyo umuntu yize.

Miss Uwihirwe asanzwe ari umuhanga mu mivugo. Mu 2018 yegukanye umudari mu irushanwa “Kigali itatswe n’ubusizi” ryari rihurije hamwe urubyiruko rwifitemo impano y’ubusizi n’imivugo.

Miss Uwihirwe Yasipi yasohoye amashusho y'umuvugo yise "Future is Now"

KANDA HANO UREBE UMUVUGO "FUTURE IS NOW" WA MISS UWIHIRWE YASIPI CASMIR

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND