RFL
Kigali

'Aayan', izina ry’imfura ya Mutoni [Seburikoko] yibarutse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2020 10:26
0


Umuganwa Sarah [Mutoni] wamamaye mu filime y’uruhererekane ya Seburikoko ica kuri Televiziyo y’u Rwanda, yatangaje ko we n’umugabo we iminsi icyenda bibarutse imfura y’umuhungu.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Umuganwa yavuze ko imfura ye yavukiye mu bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ku wa 18 Kamena 2020. Yavuze ko we n’umwana bameze neza kandi ko bamwise ‘Aayan’ bisobanuye “Impano y’Imana.”

Umuganwa Sarah [Mutoni] yashimye Imana ku bwo kwagura umuryango we n’umukunzi we Nkunzimana Issa bamaranye igihe.

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto ye imugaragaza akuriwe ihujwe n’indi y’umwana uryamye ku gitanda, yagize ati “Nyagasani si rimwe kandi si kabiri nabonye ineza yawe. Urakoze rukundo rwanjye [Nkunzimana Issa].   

Ku wa 15 Nzeli 2019 ni bwo Umuganwa Sarah yatangiye urugendo rushya rw’ubuzima bwe na Nkunzimana. Ubukwe bwabo bwabereye i Shyorongi mu karere ka Rulindo.

Ku wa 30 Kanama 2019 ni bwo Nkunzimana yasabye anakwa umukunzi we Umutoni mu birori bibereye ijisho byabereye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuganwa Sarah [Mutoni] na Nkunzimana Issa bibarutse imfura y'umuhungu

'Aayan', imfura ya Umuganwa Sarah na Nkunzimana Issa yavutse ku wa 18 Kamena 2020

Umuganwa yashimye Imana ku bwo kwagura umuryango we

Umuganwa na Nkunzimana bahamije isezerano ryabo ku wa 15 Nzeri 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND