RFL
Kigali

Kenya yegukanye umwanya mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano itsinze Djibouti

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:19/06/2020 12:29
0


Kuri uyu wa Gatatu ni bwo imyanya itanu idahoraho mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yagombaga kubona ibihugu biyihagararira. Nyamara ibihigu bine ni byo byashoboye kubona intsinzi urubanza rusigara ku bahanganiraga umwanya w’igihugu gihagararira Afrika.



Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kagizwe n’ibihugu binyamuryango 15, muri byo 5 bikagira umwanya uhoraho ibindi 10 byo ntibihoraho. Ibihugu bifite umwanya uhoraho muri aka kanama ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Russia, France, United Kingdom ndetse na China. Buri mwaka habaho amatora y’imyanya 5 yo muri aka kanama, igihugu cyatowe kikagira manda y’imyaka ibiri.

Ubu Afrika, muri aka kanama yahagararirwaga na Niger, South Africa na Tunisia. Kuko South Afrika yari isoje manda yayo, bisobanuye ko umwanya wayo wagombaga kubona umusimbura.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020 ni bwo imyanya 5 yo mu Kanama k’Umutekano yagombaga kubona ibihugu biyijyamo binyuze mu matora. Iyi myanya yagombaga kujyamo ibihugu bihagarariye Afrika, Asia na Pacific, Uburaya bw’Uburengerazuba ndetse na Amerika y’Epfo. Abatora ni ba Ambasaderi baba baharariye ibihugu byabo mu Muryango w’Abibumbye.

Kuri uyu wa Gatatu Mexico, India, Ireland and Norway ni byo byahise bitsindira imyanya ine muri itanu hasigara uwa Afrika. Amatora yaje gukomeza kuri uyu wa Kane kubera ko hari habuze igihugu kigira ubwiganze hagati ya Djibouti na Kenya ngo kimwe muri byo gisange Niger na Tunisia guhagararira uyu mugabane muri aka kanama. Ubwiganze bwari bukenewe ni amajwi 128 ari byo bibiri bya gatatu (2/3).

Byaje kurangira Kenya ibonye amajwi 129 kuri 62 ya Djibouti. Twakwibutsa abantu ko U Rwanda mu myaka ya 1994-1995 ndetse na 2013-2014 rwari rufite umwanya muri aka kanama. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND