RFL
Kigali

Nursultan Nazarbayev wahoze ari Perezida w’igihugu cya Qazaqistan yanduye Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/06/2020 12:04
0


Kuri uyu wa Kane, Nursultan Nazarbayev wahoze ari Perezida w’igihugu cya Qazaqistan, ufite imyaka 79, yasanganwe coronavirus, nk'uko byatangajwe ku rubuga rwe rwa interineti.



Iri tangazo riragira riti: "Kugeza ubu, Perezida wa mbere wa Qazaqistan ari mu kato. Ikibabaje ni uko ikizamini giheruka  ku bwandu bwa coronavirus cyerekanye ko yanduye nubwo nta mpamvu yo guhangayika."

Iri tangazo rivuga ko Nazarbayev "akomeje gukorera mu kato." Uyu mugabo w’umunyembaraga uzuzuza imyaka 80 mu kwezi gutaha, yabaye Perezida wa Qazaqistan mu gihe kigera ku myaka mirongo itatu mbere yo guha umusimbura we Kassym-Jomart Tokayev umwanya, umwaka ushize.

Nazarbayev,  yubahwa n’itegeko nshinga nk ''Umuyobozi w’igihugu nubwo atakiyobora, iri zina ry’icyubahiro kandi rimuha amahirwe yihariye yo gufata ibyemezo kandi bigashyirwa mu bikorwa.

Abandi bayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo muri Qazaqistan banduye Coronavirus barimo Minisitiri w’ubuzima Yelzhan Birtanov na Nurlan Nigmatulin ndetse na Berik Uali, umuvugizi wa Perezida Tokayev,

Src: FRANCE 24






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND