RFL
Kigali

Rugamba Logan yasohoye amashusho y’indirimbo yise Feel yafatanyije n’abahanzi bo muri Dream Life na A2Z-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:17/06/2020 11:37
0


Rugamba Logan [Lucky Logan] yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Feel’ yafatanyije n’abahanzi bo muri Dream Life n’abo muri A2Z, ishingiye ku mbamutima z’abakundana by’ukuri. Lucky Logan yahamirije INYARWANDA ko umuziki yatangiye kuwubonamo akazi kandi gakomeye.



Rugamba Logan wahuje imbaraga n’abandi bahanzi bo muri Dream Life na A2Z , yavuze ko intego ye ari ugushyigikira umuziki no gufasha abahanzi bakiri hasi kuzamuka na cyane ko ngo kuri we haraho amaze kugera. Yavuze ko intego y’iyi ndirimbo ari ukwigisha abakundana kumenya uburyo bwa nyabwo bwo kugaragarizanya urukundo binyuze mu magambo babwirana. 

Yakomeje avuga ko icyatumye bahuza imbaraga bagakora iyi ndirimbo ari uko bari bashaka kwigisha rubanda urukundo kandi ko banafite intego yo kujya bashyira hanze ibihangano byinshi cyane byibanda ku masomo y’urukundo bigisha abakunzi babo kugira urukundo rufite intego. 

Yagize ati ”Twe duhuza imbaraga, gahunda kwari ukuzamura impano ziri muri izi nzu zitunganya umuziki (Dream Life na A2Z) ngo nazo zigaragare.Ikindi abakunzi bacu bamenya nuko anariyo ntego twihaye. Iyi ndirimbo Feel, twigishamo urukundo abakunzi b’umuziki Nyarwanda kuko bagomba kumenya uburyo bagomba kujya bakundana urukundo rufite intego bakiyumvanamo kandi banarubyaza umusaruro. Lucky Logan bamwitege ntagusubira inyuma muri uyu mwaka intego nihaye ni ugukora cyane”.


Iyi ndirimbo kandi irimo umukobwa ukizamuka urimo gukorana bya hafi cyane n’uyu muhanzi Logan aho yaduciriye ku mayange ko arimo gukora iyo bwabaga ngo amuzamure ari nako abasha kumumenyereza mu mwuga w'ubuhanzi. Logan yadutangarije ko arimo gukoresha izina Jennifer muri muzika kandi ko arimo kugenda abikora meza binyuze mumboni ye.

Iyi ndirimbo Feel yatunganyijwe n'aba Producer batatu aribo Young  P na First Boy bakorera mu mujyi wa Rubavu (Gisenyi) na BNS ukorera mu mujyi wa Musanze naho amashusho yo akaba yaratunganyijwe na Director   Prince Layer. Rugamba Logan ni umuhanzi ukorera umuziki we mu karere ka Musanze nyuma yo kuva mu karere ka Rubavu.

Umuhanzikazi Jennifer uri gufashwa na Lucky Logan

REBA HANO 'FEEL' YA RUGAMBA LOGAN , DREAM LIFE NA A2Z

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND