RFL
Kigali

Amarangamutima ya Famous Sogokuru wakoranye indirimbo "Kuno" na mukuru we Humble Jizzo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2020 12:37
0


Umuhanzi Tumukunde Emmanuel uzwi nka Famous Sogokuru yasohoye indirimbo nshya yise “Kuno” yakoranye na Mukuru we Manzi James [Humble Jizzo] ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2020 ifite iminota 04 n’amasegonda 18’. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Captain P.

Uyu muhanzi asanzwe afite indirimbo zirindwi zirimo nka “Die for you”, “My Girl”, “She is in Love”, “Gahunda”, “Ariella” ndetse na “Nitanze”.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Famous Sogokuru yavuze ko akimara kwandika indirimbo “Kuno” Humble Jizzo yayikunze banzura kuyikorana cyane ko yari amaze igihe yifuza ko bakorana indirimbo.

We na Humble Jizzo bagiye muri studio banogereza uyu mushinga-Ibintu avuga ko yishimiye gukorana indirimbo n’umuvandimwe wamubanjirije mu kibuga cy’umuziki.

Ati “Ni iby’agaciro yaba kuri njye ndetse nawe. Twese biradushimisha iyo turimo gukorana umuziki, rero ni byiza kuba hari indirimbo dushoboye gushyira hanze turi kumwe.”

Akomeza ati "Ndishimye cyane! Gukorana na Mukuru wanjye kandi n'umuhanzi ukomeye mu gihugu."

‘Kuno’ mu Kinyarwanda bisobanuye ‘Gutya’. Ni indirimbo ivuga ku musore uba wishimiye uburyo umukunzi we abyina akaraga umubyimba, agakomeza kumusaba ko akomeza.

Ni indirimbo kandi itaka umukobwa, aho umusore amubwira ko uburyo ateye n’uburyo abyinamo biryoheye ijisho.

Famous Sogokuru ni umuhanzi wibanda cyane ku njyana ya RnB na AfroBeat. Gusa avuga ko injyana yose ishobora kuvamo umuziki mwiza yayikora.

Avuka mu muryango w’abana barindwi akaba ari uwa gatatu. Yavukiye kandi akorera muzika mu Rwanda.

Umuhanzi Humble Jizzo yakoranye indirimbo "Kuno" na Murumuna we Famous Sogokuru


Famous Sogokuru yagaragaje amarangamutima nyuma yo gukorana indirimbo na Mukuru Humble Jizzo

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "KUNO" FAMOUS SOGOKURU YAKORANYE NA HUMBLE JIZZO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND