RFL
Kigali

Ben Nganji yasohoye indirimbo atabariza abana bo ku muhanda kuko bashobora gushorwa mu byaha-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2020 10:13
0


Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye mu muziki nka Ben Nganji yasohoye indirimbo nshya yise ‘Struggle’ yagaragajemo ko ubuzima abana bo ku muhanda babayemo bushobora kubashora mu bishuko byatuma ubuzima bwabo burangirira aho.



Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 07 Kamena 2020, aho ifite iminota 03 n’amasegonda 45’. Ije ikorera mu ngata indirimbo “Bagore beza”, “Rutikura” n’izindi uyu muhanzi yari aherutse gusohora.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ben Nganji yavuze ko yanditse iyi ndirimbo “Struggle” yishyize mu birenge by’umwana wo mu muhanda atekereza ibishuko bishobora kumugusha mu kwishora mu rugomo, ibyaha n’ibindi byose bishobora gutuma ubuzima bwe burangirira aho.

Yavuze kandi ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gukebura abantu b’Isi yose bumva ko ikibazo cy’abana baba mu mihanda kitabareba, bakabanyuraho bumva ko kirebwa n’ababyeyi bababyaye.

Ati “Nababuriye ko abana babaho muri ubwo buzima batitaweho bashobora gukoreshwa cyangwa bakigishwa ububandi bikarangira ari twe bigizeho ingaruka.”

Iyi ndirimbo kandi inabwira buri wese ko kuba mu buzima bw’ubukene cyangwa bugoye bidasubizwa no kwishora mu ngeso mbi cyangwa kwishora mu byaha, kuko nabyo ntibitanga igisubizo ahubwo bisubiza ibintu ibubisi.

Ben Nganji ni umunyarwenya, umunyamakuru akaba n'umuhanzi w'injyana ya Reggae ubivanga na Gakondo. Yamamaye mu ndirimbo nka “Mbonye umusaza”, “Mon Garçon”, “Nsazanye Inzara”, “Habe n’Akabizu” n’izindi nyinshi.


Umuhanzi Ben Nganji yasohoye indirimbo "Struggle" agaragaza ko ubuzima abana bo ku muhanda babayemo bushobora kubashora mu byaha

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "STRUGGLE" Y'UMUHANZI BEN NGANJI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND