RFL
Kigali

Ingabo za Afghanistan ziciwe mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’ aba Taliban

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:28/05/2020 15:28
0


Igitero cyagabwe gihitana zimwe mu ingabo za Afghanistan, bikwekwa ko cyakozwe n’ umutwe wa Taliban.



Amakuru dukesha igitangazamakuru Aljazeera, agaragaza ko byibuza abagize ingabo z’ iki gihugu bagera kuri 14 baguye muri iki gitero.

Iki, kiba kibaye igitero cyambere kandi cyahitanye benshi, nyuma y’ uko hari haciye igihe gito uyu mutwe bikekwa ko ariwo wagabye iki gitero utangaja ko ubaye uhagaritse ibikorwa byo kurwana n’ ingabo za Afghanistan.

Abarwanyi, bateye bariyeri y’ Intara y’ ahitwa Parwan, iherereye mu majyaruguru y’ umujyi wa Kabul.

Umuvugizi wa guverineri w’ iyi ntara, Waheeda Shahkar, yavuze ko n’ aba Taliban—bashinjwa kuba bagabye iki gitero—nabo bagize ibikkomere.

N’ ubwo inzego z’ ubuyozi aha habereye iki gitero zishinja umutwe w’ aba Taliban kuba ariwo wagabbye iki gitero, ntabwo uyu mutwe uragira icyo ubivugaho.

Ku ruhande rw’ inzego z’ umutekano, Umukuru wa polisi ku rwego rw’ akarere, Hussain Shah, atangaza ko abarwanyi b’ uyu mutwe baje bagateza inkongi y’ umuriro kuri iyo bariyeri, batanu mu ngabo zari ziharinze bagapfa, banadi babiri bakaba barashwe bagapfa.

Iki gitero ni cyo cyambere inzego z’ ubuyobozi muri iki gihugu zishinjije uyu mutwe w’ aba Taliban nyuma y’ uko wari waratangaje ko ubaye ushyize intwaro hasi mu minsi itatu yo kwizihiza Eid-al-Fitr.

Iyi minsi itatu yonyine uyu mutwe wari wahaye ingabo za Afghanistan, bigaragazwa ko wagabanyije inzirakarengane zigwa muri iyi mirwano ku kigero cya 80% nk’ uko bigaragazwa n’ Umuryango wigenga urengera uburenganzi bw’ abantu muri Afghanistan.

Mbere y’ uko habaho iki cyemezo cyo kuba hahagaritswe imirwano, Kabul yari yaramze kurekura imfungwa z’ aba Taliban 1,000, ndetse n’ aba Taliban bararekuye abo bafunze bo mu nzego za Leta 300.

N’ ubwo Leta ya Afghanistan ikomeje umugambi wayo wo kurekura abafunze bahoze muri uyu mutwe, amasezerano Taliban yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko Afghanistan isabwa kurekura imfungwa 5,000, naho aba Taliban nabo bakarekura abagize inzego z’ umutekano n’ abandi nakoreraga Leta bafunzwe bagera ku 1,000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND