RFL
Kigali

MU MAFOTO: Reba abagabo bagiye barushinga n’abakobwa batagira amaguru n’amaboko bigakora ku mitima ya benshi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/05/2020 20:48
0


Urukundo, ni kimwe mu bintu bigendana n’amarangamutima ya muntu. Ni kenshi cyane umusore afata umwanzuro wo gushinga urugo mu gihe uwo bazabana ubuziraherezo yaba agayitse mu maso ya rubanda ariko abahanga mu by’imibanire ya muntu bemeza ko nta kiruta urukundo ku Isi.



Iyo ufite urukundo, byerekana ko burya n’iterambere muba muri kumwe naryo, gushinnga urugo rugakomera bigendera ku rukundo rw’impande zombi (umugore n’umugabo), aha iyo hari ufite ubumuga muri bo usanga akoresha umutwe ku bitekerezo bikomeye cyane.

Ku Isi hari amafoto yagiye acaracara ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino yerekana urukundo rwa nyarwo n’abasore bagiye bashyingiranwa n’abakobwa badafite amaguru n’amaboko, abagiye baboba aya mafoto bamwe bafashwe n’ikiniga mu gihe abandi bashimangiye ko koko nta kiruta urukundo, aho ruri ruraganza kandi amahoro agataha mu rugo.

Muri aya mafoto kandi ushobora kuhakura isomo rikomeye cyane ko nta mpamvu yo gukunda umuntu hari icyo umukurikiyeho byaba mu buranga bwe n’ubusembwa yaba afite mu mboni za rubanda ahubwo kunda bitewe n’amarangamutima yawe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND