RFL
Kigali

Canada: Intego za Armanie wasohoye amashusho y'indirimbo "Akadasohoka"-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2020 11:40
0


Umuraperi Niyonsenga Jean Claude Armand [Armanie], yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Akadasohoka’, avuga ko afite intego yo gukora umuziki ku buryo azakorera ibitaramo mu Ntara z’u Rwanda azwi.



Iyi ndirimbo ye nshya yari imaze umwaka umwe ayikoze ahitamo kuyisohora muri uku kwezi.

Ivuga ku mvune yagiye ahura nazo mu muziki ariko akirinda gucika intege. Mu nyikirizo yayo, yafashijwe na Irakoze Miley, umunyeshuri ku Ishuri rya muzika rya Nyundo.

Armanie w’imyaka 23 y’amavuko abarizwa muri Canada. Amashuri yisumbuye yize kuri Glory Secondary School na King David Academy.

Ni umwe mu baraperi bakuze bakunda umuziki, ku buryo mu mashuri yisumbuye yashyizemo ingufu ariko agorwa no kubona amafaranga yo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Yinjiye mu kibuga cy’umuziki mu 2018, kuva ubwo asohora indirimbo nka ‘Sytle’ yakozwe na Davydenko, ‘Make it Higher’ yatunganyijwe na Madebeat, ‘Rurarya’, ‘Ivu rihoze’ n’izindi nyinshi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Armanie yavuze ko atibuka neza indirimbo ya mbere yasohoye, gusa avuga ko mu 2009 ari bwo yakoze iya mbere yavugaga ku buzima bw’abana bo ku muhanda.

Yavuze ko yatangiye urugendo rw’umuziki afite intego y’uko mu 2020 azazenguruka ibitangazamakuru byo mu Rwanda, avuga ku bikorwa bye kandi ngo yamaze kubigeraho.

Ati “Mu ntego nari narihaye natagiye kuzikoraho kuko 2020 itangira nari nariyemeje ko ngomba gukora kujya mu bitangazamakuru byo mu Rwanda mvuga uwo Armanie ariwe nicyo ashoboye.”

Uyu muhanzi yavuze ko afite intego yo gukomeza gukora umuziki mu buryo bwagutse ku buryo mu myaka itanu iri imbere yifuza ko azakorera ibitaramo mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, hose abantu bamuzi.

Uyu muhanzi afite ikipe ngari yitwa ‘Weupteam’ bakorana inamufasha mu bijyanye n’ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ari ku rwego rwiza.

Yavuze ko ubu atarabona umusaruro uva mu bikorwa by’umuziki we, ariko ngo ibitekerezo abona bimugaragariza ko hari icyo yakoze.


Armanie yasohoye amashusho y'indirimbo 'Akadasohoka' avuga ko ashaka kumenyekana mu Ntara zose z'u Rwanda

Uyu muhanzi ubarizwa muri Canada, yishimira ko mu ntangiriro za 2020 yimenyekanishije mu bitangazamakuru byo mu Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AKADASOHOKA' YA ARMANIE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND