Umugabo utatangajwe amazina mu gihugu cy’u Bushinwa byamutangaje nyuma yo kujya gukora ikizamini cya DNA ku bana b’impanga agasanga umwe muri bo atari uwe. Abahanga muri siyanse bavuga ko ibi byabaye kuri uyu mugabo bijya bishoboka ku mahirwe y’umuntu 1 muri miliyoni aho bishoboka mugiye umugore yaba yarahuye n’abagabo babiri mu gihe gito.
Ababyeyi bo mu gihugu
cy’u Bushinwa batatangajwe amazina batunguwe no kujya kwa muganga gupimisha
ibizamini bizwi nka DNA Test, bifasha kumenya isano iri hagati y’abantu, bagezeyo basanga
umwe mu bana baherutse kunguka si uwabo bombi.
Mu busanzwe mu gihugu cy’u Bushinwa, mu kwandikisha umwana mu buyobozi cyangwa mu irangamimerere bisaba kwerekana ibizamini bya DNA, nka simusiga yo kwerekana ko umwana koko ari uwanyu.
Nyuma yo gukoresha ibizamini, umugabo (ntabwo ari uyu uri ku ifoto) yaje gusanga umugore we yararyamanye n'undi mugabo
Abahanga
muri siyansi bavuga ko ibi biba nibura rimwe mu nshuro Miliyoni icumi.
Nk'uko umwe mu bahanga muri siyansi Ms
Deng yabitangarije kimwe mu kinyamakuru cyo mu Bushinwa, avuga ko ibi
kugira ngo bishoboke icya mbere ni uko nibura umubyeyi abanza gukora intangangore ebyiri (2 eggs) mu kwezi kumwe aho kuba imwe.
Abahanga
bavuga ko amahirwe y’impanga kuvuka zidahuje se ari macye cyane
Andi mahirwe
yo kugira ngo ibi bishoboke ni uko nibura umugore yaba yarakoranye imibonano
mpuzabitsina n’abagabo babiri mu ntera y’igihe gito. Iyo
abana babiri b’impanga bavutse badahuje se ubabyara ibi ni byo bita mu ndimi
z’amahanga 'Heteropaternal
superfecundation'.
Abahanga bavuga kandi ko andi mahirwe ari uko
umugore yaba yaryamanye n’abagabo babiri, umunsi umwe mbere cyangwa nyuma y'uko
haba gusohoka kw’intanga ngore (Ovulation) kugira ngo habe guhura n’intangangabo
(Fertilisation).
Kubyara impanga zidahuje se 'Heteropaternal superfecundation' biba iyo umugore asohoye intangangore zahuye
n’intangangabo (Sperm Cells) zavuye ku bagabo babiri batandukanye.
Ibi byabaye
kuri uyu mugabo, si ubwa mbere bibaye mu Bushinwa kuko byigeze
kuba mu mujyi wa Xiamen uherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba, aho umugabo yahatirije umugore we gukoresha ibizamini kubera ko yabonaga umwe mu bana be badasa.
Nyuma baje gukoresha ibizamini basanga
umwe mu bana ntibahuje se, ni bwo umugore yaje kwemera ko yaryamanye n'undi mugabo
mu ijoro rimwe n'iryo yahuyemo n’umugabo we.
Mu Bushinwa kwandikisha umwana bisaba kwerekana ibizamini bya DNA byemeza ko
umwana ari uwawe
Nyuma yo
gutahura ibi uyu mugabo yaje gutangaza ko yishimiye kurera umwana we, ariko
bitamushimishije na gato kurera umwana atabereye se.
Mu mwaka 2014, nabwo ibi byigeze kuba mu Bushinwa mu mujyi wa Yiwu aho umugabo w’umushoramari utuye muri uyu mujyi nawe yaje gutungurwa asanga umwe mu bana be b’impanga atamubereye se. Yatangiye kubishidikanyaho ubwo yabonaga umwe mu bana be, hari bimwe mu bice by’umubiri bitameze kimwe n'iby'abandi.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, abahanga bakomeza bavuga ko bigoye cyane
kumenya amahirwe yo kugira ngo ibi bishoboke, aho bavuga ko mu bushakashatsi
buheruka gukorwa basanze bishobora kuba nibura rimwe hagati y’impanga
Magana ane n’impanga ibihumbi cumi na bitatu zavutse.
Ibi byo kuvuka abana b’impanga badahuje se
ubabyara (Heteropaternal Superfecundation), biba ku bantu ndetse no ku nyamaswa ngo
byashoboka cyane, aha twavuga nko ku mbwa, injangwe n'inka.
Src: Dailymail.co.uk & The Guardian
Umwanditsi: Dusabimana Soter-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO