Niba ukurikira cyane ibibera ku mbuga nkoranyambaga, amakuru y’ibyamamare bitadukanye cyangwa ukunda ibijyanye n’imideri byagorana cyane kuba utarumva izina Kim Kardashian. Uyu mugore wamamaye cyane atari umuririmbyi cyangwa umukinnyi wa filime ukomeye, ubundi ubwamamare bwe bwatangiye gute?.
Kimberly Kardashian
West {Kim Kardashian} yavutse kuwa 21 Ukwakira 1980 avukira i Los Angeles, California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ababyeyi
be ni Robert Kardashian na Kris Jenner, ni umwana wa kabiri mu bana bane.
Amashuri ye yisumbuye yayize mu ishuri rya Marymount High School, ishuri
ryigagamo abakobwa gusa.
Kris Jenner nyina umubyara ni umunyamerikakazi ufite amaraso yivanzemo ayo mu Budage, mu Bwongereza, Ilerande no muri Sikotilandi (Scotland) naho se umubyara akaba ari umunyamerika ufite
inkomoko muri Arumeniya (Armenia).
Kim Kardashian umwe mu bagore b'ibyamamare ku Isi
Nyuma y'uko ababyeyi be batandukanye mu 1989, nyuma y'aho gato, mu 1991 nyina umubyara (Kris Jenner), ni bwo yaje gushakana na William Bruce Jenner kuri ubu wamaze kwihinduza umubiri akaba umugore agahita yitwa Caitlyn Jenner ibizwi nka 'Gender Transition'.
Kim Kardashian yaje kugira abandi bavandimwe babiri nyina yabyaye ku mugabo we wa kabiri ari bo Kendall Jenner na Kylie Jenner. Kim Kardashian ni umugore ukora itangazamakuru, ishoramari, imideli no gukina sinema.
Urugendo
rwe rwo kwamamara
Kim Kardashian yatangiye kumenyekana mu itangazamakuru ubwo yamenyanaga n’inshuti ye Paris Hilton wari umunyamideli ukomeye. Mu mwaka 2002 ni bwo yaje kumenyekana cyane ubwo hajyaga hanze amashusho y’urukozasoni (Sextape) ye n’uwahoze ari umukunzi we (Boyfriend) umuraperi Ray J.
Aya mashuho yaje gushyirwa hanze na rumwe mu mbuga z’amashusho y’urukozasoni, nyuma y'aho muri Gicurasi mu 2007 ni bwo yaje kujyana uru rubuga mu nkiko aho yaje kwishyurwa agera kuri Miliyoni eshanu ($5,000,000) z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuryango wa Kardashians
Nyuma y'aho gato ni bwo yaje kujya agaragara mu
bigariro by’uruhererekane yakoranaga n’abavandimwe be bise 'Keep Up with The
Kardashians' byacaga kuri Televiziyo ya E! Network.
Ubwamamare
bwe bwagiye burushaho kuzamuka, aho nko mu mwaka wa 2008 yabaye icyamamare kuri
Google (Google Celebrity), umwanya yakuyeho umuhanzikazi Britney
Spears wari umaze imyaka igera kuri ine ari we uwuriho.
Uyu mugore ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Twitter, Facebook na Instagram (aho akurikirwa n'abagera kuri miliyoni ijana na mirongo itandatu n’umunani kuri Instagram).
Kim Kardashian ahabwa agera kuri miliyoni imwe y'amadorali ($1,000,000) kuri buri butumwa ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, mu kwamamaza ibicuruzwa byinshi bitandukanye.
Kim
Kardashian yagiye ashyira hanze ibicuruzwa byinshi bitandukanye, aho nko mu mwaka wa 2014 yashyize hanze umukino wo kuri telefoni zigendanwa yise “Kim
Kardashian: Hollywood” wamwinjirije agera kuri miliyoni umunani ($
8,000,000) z’amadolari ya Leta Zunze Umwe za Amerika.
Ibindi
bicuruzwa twavuga nka Photo book (Selfish) mu mwaka 2015, n'ubwoko
butandukanye bw’imyenda yagiye akuramo amafaranga menshi. Uyu mugore ni umwe mu
byamamare byinjiza agatubutse, aho umutungo we usaga Miliyoni Magana
atatu na mirongo itanu ($350,000,000) z’amadolari ya Amerika.
Mu myaka yakurikiye yagiye yibanda mu bicuruzwa by’ubwiza nko mu mwaka 2017, yashinze KKW Beauty, KKWFragrance na Skims yaje guhindurira izina ayita Backlash mu mwaka w'2019.
Uretse kuba umushoramari yagiye agaragara no mu bikorwa bya Politiki bitandukanye, aha twavuga nk'aho yigeze gusabira imbabazi umugore witwa Alice Marie Johnson kuri Pereziza wa Amerika Donald Trump.
Alice Marie Johnson wasabiwe imbabazi na Kim Kardashian
Yagiye agaragara no muri filime nyinshi zitandukanye twavuga nka: Disaster Movie (2008), Deep in Valley (2009) na Temptation: Confessions of Marriage Counselor (2013).
Amaze guhabwa ibihembo byinshi birimo: Golden Rasperry Awards (2008), Choice
Female Reality/Variety Star (2010, 2011 ,2013, 2016), Glamour
Award/Enterprenuer of the Year (2011), World Economic Forum/International
statistic of the Year (2018), CFDA/Influencer Award (2018).
Yavuzwe mu nkuru nyinshi mu binyamakuru, zimwe mu
zavuzwe cyane ni iyo muri Girurasi 2016, ubwo yaterwaga n’abagizi ba nabi muri
hoteli yari arimo mu Bufaransa aho yari yitabiriye ibirori by’imideli bizwi
nka Paris Fashion. Iki gihe yibwe imikufi ya diyama ibarirwa agaciro ka miliyoni
eshanu n’ibihumbi magana atandatu z’amadorali ya Amerika.
Urugendo
rwe mu rukundo
Kim yagiye
avugwa mu rukundo n’abagabo batandukanye aha twavuga nko mu mwaka wa 2000 yaje
kubana na Damon Thomas umugabo wakoraga akazi ko gutunganya umuziki
(Music producer). Baje gutandukana mu mwaka w'2003.
Nyuma yaho muri Gicurasi 2011, yaje kuvugwa mu
rukundo n’umusore witwa Kris Humphries wakinaga umukino wa Basketball
muri shampiyona yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.
Muri Kanama
2011 ni bwo aba bombi baje gusezerana kubana akaramata, gusa ntibyatinze kuko
nyuma y’iminsi mirongo irindwi n’ibiri aba bombi baje gutandukana.
Kim
Kardashian nyuma yo gutandukana na Kris Humphries yaje gukundana n’umuraperi Kanye
West wahoze ari n’inshuti ye no mu gihe yabanaga n'uwahoze ari umugabo we
Kris Humphries.
Kuwa 24 Gicurasi 2014, ni bwo aba bombi basezeranye kubana, ibirori byabereye i Florence mu Butaliyani. Kim Kardashian na Kanye West bamaze kubyarana abana bane ari bo: Saint West, North West, Psalm West na Chicago West.
Kim Kardashian hamwe n'umugabo we Kanye West
Kim Kardashian, Kanye West n'abana babo
Umwanditsi: Dusabimana Soter-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO