Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Imwe muri izi ndirimbo,
ni iyitwa ‘Tamu Sana’ y’umuhanzikazi Alyn Sano. Ni indirimbo yatwaye amafaranga
akayabo k’amafaranga, ubariyemo ayo yatanze mu ikorwa ry’amajwi (Audio) ndetse
n’ifatwa ry’amashusho (Video), gukodesha ubwato, itike ya buri wese wamufashije,
aho kurara, amatike y’indege yafashe ajya muri Kenya n’ibindi.
Iyi ndirimbo y’iminota 3
n’amasegonda 30’ yakoreye mu Mujyi wa Mombasa ndetse no muri Nairobi muri
Kenya. Kandi yifashishijemo bamwe mu bakobwa bakunze kwifashishwa cyane
n’abahanzi mu ndirimbo muri kiriya gihugu.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko yahisemo gukorera iyi ndirimbo mu Mijyi ibiri
bitewe n’ubutumwa buyigize. Ati “Nashakaga kuzana no kwerekana ahantu hashya
cyane cyane muri iyi mijyi ahanini bitewe n’ibyo naririmbye muri iyi ndirimbo,
cyangwa se ku byo twashakaga kugeraho.”
Dore indirimbo 10 nshya
InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza mu mpera z’icyumweru cya gatatu cy’Ukwakira
2024:
1.
Tamu Sana – Alyn Sano
2.
Ishyamba – Yvan Muziki
3.
God Forbid – Kenny K-Shot ft 2ezz
4.
Ocean – Yago Pon Dat ft Passy Kizito
5.
Mukwano - Sintex
6.
Ndagukunda – Boukuru
7.
Niseme Nini Baba – Elie Bahati
8.
Yo Yote Uonayo – Papi Clever & Dorcas
ft Merci Pianist
9.
Nziyahura – Yee Fanta
10.
Riding High – Chacha Imfurikeye ft Ella Rings
TANGA IGITECYEREZO