RFL
Kigali

USA: Amani Claude usanzwe ari Producer yasohoye indirimbo nshya 'Ni we' yakoranye na Elisha-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/05/2020 21:32
0


Amani Claude umuhanzi nyarwanda akaba na Producer uba mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo nshya 'Ni we' yakoranye n'umunyempano Elisha wo mu Rwanda. Ni indirimbo ivuga urukundo rw'Imana, ineza yayo ndetse n'imbabazi zayo.



"Ndavuga ineza ye ndavuga ibyiza yakoze. Uwo Mwami ni we utanga amahoro, ni we utanga ibyishimo, ni we utanga ubuzima. Nari mu nzira zidatunganye, ikiganza cye kiraza kiramfata, nyoboka inzira yo gukiranuka. Yanyereyse ko muri we ari ho hari ibyiza, navomayo amahoro, ari ho hari byose kuruta ibyo mu isi ndamuyoboka uwo Mwami, ubu sinkiri mu isayo y'ibyaha, aho ndi ndatuje mpavoma ibyiza uko bwije n'uko bukeye". Ayo ni amwe mu magambo ari mu ndirimbo nshya ya Amani Claude ft Elisha.


Amani Claude umuhanzi mu muziki wa Gospel akaba na Producer

Amani Claude yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018, kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo 9 z'amajwi ubariyemo n'iyi nshya yamaze gushyira hanze yitwa 'Ni we'. Ubuhanzi abufatanya no gutunganya indirimbo (Music Record) aho afasha abahanzi bagenzi be akabatunganyiriza indirimbo yaba abakomoka mu Rwanda ndetse hari n'abaririmbyi b'abanyamerika yakoreye indirimbo.

Amaze umwaka akora ibijyanye na 'Audio recording' aho yakoze indirimbo nyinshi cyane nka album ya Friend of Jesus ibarizwa nayo muri Amerika, indirimbo ya Umwali Aline yitwa 'Bizashira' yakunzwe cyane n'abantu benshi. Yakoze kandi indirimbo 'Umuntu' ya Esien nayo ikunzwe, akora 'Mama' ya TK Big Steven n'izindi nyinshi zirimo n'indirimbo ze 6 z'amajwi.

Asoza ikiganiro yagiranye na INYARWANDA, Amani Claude yashimiye Imana yamushoboje anashimira abakunzi be bakomeje kumuba hafi. Yashimiye kandi Producer Iyzo na Sam Top ukorera muri EF Record bamubaye hafi mu rugendo rwe rw'umuziki na production. Ati "Nasoza nshimira Imana yanshoboje ibyo byose sinakwibagirwa n'abakunzi banjye bamba hafi muri byose, big up kuri Producer Iyzo pro wagiye amba hafi na Sam top ndabashimira cyane".

UMVA HANO 'NI WE' YA AMANI CLAUDE FT ELISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND