RFL
Kigali

Yikuye mu mva nyuma yo gukorerwa iyicarubozo agahambwa ari muzima

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:30/04/2020 10:16
0


Umugore w’imyaka 57 yikuye mu mva nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’abaturanyi be bari basinze, nyuma bakamushyingura ari muzima.



Umugore witwa Nina Rudchenko, abasore babiri b’abaturanyi be b’imyaka 27 na 30 bamusanze iwe muri Maryanske mu gihugu cya Ukraine batangira kumukubita. Ntiyabashije kubona uburyo bwo gutabaza. Bamukubise ibipfunsi ndetse n’inkoni bakinisha umukino wa Baseball.

Nyuma yo kumunoza, baramukurubanye bamujyana ku irimbi aho bamusabye kwicukurira imva bayimuhambamo ari muzima. Batashye bazi ko yapfuye ariko ngo yaje kugerageza kwikura mu mva ajyanwa kwa muganga ubwonko bwanyeganyeze, yamenetse inzasaya ndetse n’izuru.

Polisi yo muri iki gihugu ivuga ko aba bakubise uyu mugore bashobora guhanishwa gufungwa imyaka 10 bakurikiranyweho kugerageza kwica umuntu.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse iyi nkuru birimo nka Dailymail, Mirror, Operanews n’ibindi bivuga ko uyu mugore bamusanze iwe ari wenyine bagatangira kumukorera iyicarubozo, bakaza kumujyana ku irimbi nijoro, nyuma bakamusaba kwicukurira imva.

Rudchenko asubiriramo itangazamakuru ibyamubayeho yagize ati “Naryamye mu mva nubitse inda batangira kumpamba. Nipfutse mu maso ngerageza kuzigama akuka gake. Babikoraga baseka ndetse bavuga ku mugambi wo kwica umuryango wanjye wose. Bamaze kundenzaho itaka, baragiye bakeka ko namaze gushiramo umwuka.”

Uyu mugore nyuma yo kwikura mu mva, yagerageje gusubira mu rugo mbere yuko yongera kubura ubwenge. Yasanzwe iwe na murumuna we uvuga ko yasanze aryamye muri korodori bikamugora kumenya ko ariwe bitewe n’ibibara by’umukara yari yazanye mu isura.

Ludmila Gura yagize ati “Isura ye yari yuzuye amabara n’amaraso. Byarangoye kumenya ko ariwe.”

Oleksandr Klymchuk, Umuganga w’inzobere mu kubaga wo kubitaro by’akarere bya Velykobagachansk nawe yagize ati “Uyu mugore yaravuwe, yari yagize ikibazo cya Concussion yanavunitse inzasaya n’izuru. Umutwe we n’umubiri we byari byuzuye ibikomere.”

Polisi ivuga ko yatanze idosiye ngo abo basore babiri bakurikiranweho kugerageza kwica. Umuvugizi wa polisi Evgen Slipchenko yagize ati “ Abakekwa bagomba no gukurikiranwaho gushimuta umuntu. Turi kureba uko byagenze.” Aba basore bo bisobanura ku bapolisi, bavugaga ko babitewe no kuba bari basinze. Kugeza ubu iperereza rirakomeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND