RFL
Kigali

Iran: 728 bishwe na 'Methanol' bizera ko nta musinzi ufatwa na Coronavirus abandi 90 bapfa amaso

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/04/2020 12:00
0


Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri guhitana ubuzima bwa benshi, abantu bagera kuri 728 bapfiriye muri Irani nyuma yo kwiyahuza inzoga na Methanol y'ubumara ngo bibakize Covid-19.



Ubuyobozi bw’iki gihugu bwavuze ko uburozi bw’inzoga bwahitanye Abanyayirani 728 hagati ya 20 Gashyantare na 7 Mata 2020, iyi Raporo ya Guverinoma yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro za Mata, ivuga ko kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge na Methanol bwiyongereyeho 10% muri Irani mu gihe abaturage bagize ubwoba bwinshi batejwe na coronavirus.


Kianoush Jahanpour, umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima ya Irani, yatangaje ko abantu 5,011 bari bari baragaragayeho izahazwa rya Methanol y'ubumara. Yongeyeho ko abantu bagera kuri 90 bapfuye imboni z’amaso ibyabatera ubuhumyi bitewe n'uburozi bwa Alcohol.

Umujyanama wa Minisiteri y’ubuzima, Hossein Hassanian, yavuze ko umubare wanyuma w’abantu bangiritse imboni z’amaso ushobora kuba mwinshi mu minsi iri imbere.

Nk'uko MSN dukesha iyi nkuru ibivuga, mu Burasirazuba bwo hagati, Iran ihura n’icyorezo cya coronavirus ikabije kuko nibura hapfa abantu 5,806 n’abandi barenga 91.000. Abashakashatsi bemeza ko Methanol itera kwangirika k'ubwonko.

Nyuma yo gusagukwa na Methanol rero uhita ubibwirwa n’ibimenyetso birimo ububabare bwo mu gatuza, isesemi, umuvuduko w’amaraso, ubuhumyi ndetse na kugwa muri koma bya hato na hato. Iran iri mu bihugu bituwe n’abantu banywa ibiyobyabwenge byinshi, inzoga nyinshi, yewe hakaba n’ibyihebe byinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND