RFL
Kigali

Coronavirus igiye gutuma ama ‘Robots’ asimbura abantu mu kazi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:20/04/2020 9:49
0


Abahanga batandukanye bavuga ko icyorezo cya Coronavirus kigiye gutuma akazi kakorwaga n’abantu, kagiye kujya gakorwa n'ama robots. Ibi babitangaje mu gihe n’ubundi uyu mugambi usa n'uwari usanzwe uhari ariko Coronavirus ikaba igiye gutuma ishyirwa mu bikorwa ryawo ryihuta cyane.



Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus amakompanyi menshi ari gushakira igisubizo mu ma robots mu buryo bwo kuziba icyuho cy’abakozi bayo bahagaritse akazi, kubera kwirinda ko icyorezo cya Coronavirus cyakomeza gukwirakwira. Aya ma robot akaba ari kwifashishwa mu kazi abakozi badashobora kuba bakorera mu rugo.

Ibi rero bikaba biri gutera abantu benshi kwibaza niba koko ayo ma robot ari gukoreshwa akazi nk'ako umukozi usanzwe yakoraga, mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyaba kirangiye bitazatuma bamwe babura akazi dore ko kompanyi nyinshi ziri gutaka igihombo zizaterwa na kino cyorezo.

Urugero nko muri Koreya y’Epfo ama robots ari kwifashishwa mu gutanga imiti ndetse no gupima ubushyuhe bw’abantu. Ibi rero bamwe bari kubibona nk'ikibazo mu gihe byazakomeza nyuma ya kino cyorezo.

Abahanga batandukanye mu byerekeye ubuzima bwa muntu bavuga ko mu 2021 bishobora kuba ngombwa ko hafatwa ingingo zo kudakoranaho, icyo gihe ama robots ashobora kuzakenerwa cyane ugereranyije n'ubu, ibi rero bikaba bizatera ubushomeri mu bantu benshi.

Ni mu gihe kuri ubu hari amakompanyi menshi akora ibikoresho by'isuku n'imiti yo kwica udukoko ari kugura ama robots ku kigero cyo hejuru cyane. Hari n’amaduka menshi hamwe na za resitora biri gukoresha ama robot mu gutanga serivisi.

Imbuga zirimo Facebook na Google nazo zikoresha ama robots afite ubwenge nk'ubw’abantu mu gufata hamwe no kugenzura amakuru mabi acishwa kuri izo mbuga.

Abantu benshi bavuga ko mu gihe Isi ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu ikorwa rya robot abantu bakwitega ko mu minsi iri imbere imirimo myinshi yakorwaga n’abantu izajya ikorwa nazo. Urugero: Gukoropa amashuri, gukoropa mu biro hamwe n'indi myinshi itandukanye.

Blake Morgan, umwanditsi w'igitabo 'The Customer of the Future', ati: "Muri kino gihe, abakiriya bashyira imbere umutekano wabo, umutekano n'ubuzima bw'abakozi babo". Morgan abona ko ari byo ko ikoreshwa ry'ama robots rishobora gutuma abantu badakoranaho, ariko ko kubera ko ibyo byuma byajya bipfa cyangwa se bitahora bikora neza, abakiriya bahitamo kwegera abantu kugira ngo babe ari bo babafasha cyane.

Kugeza ubu Facebook na Google ni zo mbuga zikoresha cyane ama robot mu rwego rwo guhiga no gufuta amakuru mabi acishijwe kuri izo mbuga kubera ko abakozi ba Google na Facebook hari ibyo badashobora kubona mu gihe bakorera mu ngo zabo muri iki gihe cya 'Guma mu Rugo'.

Src:bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND