Mu gihe Jeff Bezos yashoye Miliyari $14 mu gukora urugendo rwe rwa mbere mu isanzure, Elon Musk yabashije gutangiza ubucuruzi bukomeye, cyane cyane akoresheje amafaranga y'abandi.
SpaceX yashinzwe na Musk muri 2002, yohereje roketi 13. Mu gihe Blue Origin ya Bezos, yatangiye gukora roketi yayo ya mbere muri 2025 nyuma y’imyaka 25 ishinzwe. SpaceX imaze gutera imbere cyane kubera uburyo bwayo bwo gukora vuba no kubaka iterambere.
Bezos yateje imbere Blue Origin yitondeye ikoranabuhanga kandi akoresha umutungo we bwite, mu gihe Musk yakoresheje amafaranga make yatangiranye, ashyira imbere igitekerezo cya Silicon Valley cyo “kugerageza vuba, kunanirwa no kwiga.”
SpaceX yahawe inkunga ikomeye na NASA na Pentagon mu myaka ya mbere, binayifasha gukurura ishoramari ry’abikorera. Iyi sosiyete ifite agaciro ka miliyari $350, mu gihe Musk agifite imigabane ifite agaciro ka miliyari $147 nk'uko tubicyesha Forbes.
N'ubwo Blue Origin irimo gutegura roketi yayo ikomeye ya New Glenn, SpaceX yarenze aho, ikora Starship ifite ubushobozi bwo kwihutisha ikwirakwizwa rya Starlink, umushinga wayo w’itumanaho mu isanzure.
Mu gihe Bezos afite intego yo gushyira ibikorwa by’inganda mu isanzure ngo isi ibungabungwe, SpaceX igaragaza inyungu zigaragara mu bucuruzi, cyane cyane binyuze muri Starlink.
TANGA IGITECYEREZO