Leta y’u Rwanda yatangaje ko abagize Guverinoma bose, Abanyamabanga bahoraho, Abayobozi b’ibigo bya Leta, ndetse n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu ‘bazigomwa umushahara w’ukwezi kwa Mata 2020’.
Ibi byakozwe mu rwego rwo gukomeza kurwanya no guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Koranavirus nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard.
Iri tangazo ryasotse mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 05 Mata 2020, rivuga ko Leta ikomeje gushima Abanyarwanda bose ku bufatanye bakomeje kugaragaza ndetse no gukomeza kumvira amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Koronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima kuri iki cyumweru yatangaje ko umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze ku bantu 104 (Barimo abantu bane basezerewe-abanyarwanda batatu n’umurundi umwe).
Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard byatangaje ko Leta y'u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma n'abandi bayobozi bigomwe umushahara w'ukwezi kwa Mata 2020
TANGA IGITECYEREZO