RFL
Kigali

“Ni byo ushobora kuba mwiza kugeza no ku myaka 66” Brigitte Macron

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/03/2020 15:04
0


Brigitte Macron, umugore wa Emmanuel Macron wabaye Perezida w’u Bufaransa avuga ko umuntu ashobora kuba mwiza kuva akiri muto kugeza ku myaka 66 nk’iyo afite, hari ibanga nawe wakoresha



Brigitte Macron akunze kuvugwa cyane ku mbuga nkranyambaga nk’umugore ukuze mwiza, ufite amaguru meza ufite umubiri uteye neza ntagire isoni zo kuwugaragaza ndetse ukunda kwambara neza n'ubwo akuze.



Ubwiza bw’uyu mugore ahanini abukura ku ndyo yuzuye intungamubiri afata zirimo kuba arya imbuto 10 zitandukanye ku munsi akarya n’imboga ubundi akongeraho ibitera imbaraga bitari byinshi rwose. Avuga ko ibyo bimufasha kugumana umubiri we ntabyibuhe cyane ndetse akagira ubuzima bwiza.



Brigitte avuga ko iyi ndyo atari yo imutera kuba mwiza gutya ahubwo ngo akora imyitozo iteye itya: afata isaha imwe akanyonga igare ryo mu nzu, agakorera imyitozo kuri tapis iwe mu rugo, bikamufasha kubaho neza afite ubuzima bwiza, agasa neza ndetse akagaragara neza ku buryo benshi bamwita umugore wa mbere kubera ubwiza bwe aba yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga



Src: Le figaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND