RFL
Kigali

Coronavirus: Ibikorwa by'imyidagaduro mu mahoteli, utubari n'utubyiniro byahagaritswe mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2020 13:41
0


Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), cyatangaje ko ibikorwa by’imyidagaduro muri Hotel/Amacumbi, mu tubari, utubyiniro no muri resitora (Restaurants) byahagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko kitwa Corona.



Mu itangazo ryashyizweho umukono na Clare Akamanzi, Umuyobozi w’Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), rivuga ko ahari Hotel, utubari, utubyiniro na Restaurants hagomba gushyirwamo ‘kandagira ukarabe’ n’amavuta yica za mikorobe ‘Sanitizers’ aho ababagana n'abakozi binjirira.

Ingingo ya kabiri y’iri tangazo ivuga ko ibikorwa by'imyidagaduro bihagaritswe by’agateganyo aha hantu hose havuzwe haruguru muri iri tangazo. Rivuga ko hahagaritswe “Abaririmbira abantu mu kabari (Live Band), abavanga imiziki (Djs), utubyiniro (Night Clubs), biyali (Pool table games) n’ibindi.

Ibi bikorwa birahagaritswe kugeza igihe bizatangarizwa ko byongera gukora. Ingingo ya gatatu y’iri tangazo ivuga ko abakiliya ba resitora bakirwa bicaye bagomba kubahiriza intera ya metero imwe hagati y'umuntu. Kandi 'Ibi bigomba kubahirizwa bikagenzurwa n'abayobozi b'ibigo bavuzwe haruguru'.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abantu umunani banduye Coronavirus.

Itangazo rya RDB rihagarika ibikorwa by'imyidagaduro muri Hotel, utubari n'utubyiniro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND