RFL
Kigali

Amerika: Tumaini yasohoye amashusho y'indirimbo 'Abafite ikimenyetso' bamwe baketse ko yaba ari iya Israel Mbonyi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2020 8:12
1


Tumaini Byinshi umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Amerika, nyuma y'iminsi micye asohoye indirimbo nshya 'Ibanga ry'akarago' yakoranye na Bosco Nshuti, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye yitwa 'Abafite ikimenyetso'.



Tumaini Byinshi uri kugaragaza umuvuduko mu buhanzi bwe, amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo izakunzwe cyane nka 'Ndabihamya', 'Nzakwamamaza' n'izindi. Yabwiye INYARWANDA ko indirimbo ye 'Abafite ikimenyetso' yayanditse ari mu bihe by'amasengesho. 

Iyi ndirimbo ye ikunzwe n'abatari bacye ndetse ubwo yasohokaga mu buryo bw'amajwi hari n'abaketse ko yaba ari iya Israel Mbonyi. Bamwe mu baganiriye na INYARWANDA bakimara kuyumva, bavuze ko bayikunze cyane, bongeraho ko bari bazi ko ari iya Israel Mbonyi.

Byinshi Tumaini yadutangarije ko iyi ndirimbo ari we wayiyandikiye ayinyuzamo ubutumwa bw'ihumure. Yagize ati "Iyi ndirimbo 'Abafite ikimenyetso' irimo ubumwa bw'ihumumure Imana yampaye ndi mu bihe byo gusenga ngo mbushyikirize itorero rya Kristo rihumurike."


Byinshi Tumaini ari guhembura benshi binyuze mu bihangano bye

Ku bijyanye n'imihigo afite muri uyu mwaka wa 2020, uyu muhanzi yatubwiye ko ari gutegura album izaba igizwe n'indirimbo 8. Enye muri zo yamaze kuzikora, hasigaye izindi enye. 

Yagize ati "Ndi gutegura Album izaba igizwe n'indirimo 8 nkaba maze gukoramo 4 harimo 'Amateka y'ibyahise', 'Ibanga ry'akarago', 'Ntajyasobwa', n''Abafite ikimenyetso'. Izindi 4 zikaba ziri gutunyanywa muri studio nkaba ndibuzishyire hanze bidatize."


Tumaini Byinshi ni umugabo w’imyaka 28 y’amavuko akaba ari umunyarwanda wavukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa muri iyi minsi akaba ari kuba ku mugabane wa Amerika ari naho ari gukorera umuziki. 

Mu 2015 ni bwo yerekeje muri Amerika. Kuririmba yabitangiriye muri korali akiri umwana, arabikurana kuko yumvaga bimuguye neza. Kuri ubu ni umwe mu bahanzi mu muziki wa Gospel batanga icyizere cy'ejo heza mu muziki bakora.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABAFITE IKIMENYETSO' YA BYINSHI TUMAINI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro obed3 years ago
    Gusenga n'ingirakamaro nkuko nawe abyivugira, namubwirango nakomereze aho kand niba atari ukugorana adufashe guhugura na abandi





Inyarwanda BACKGROUND