Mu mwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe ku wa Mbere tariki 17 Werurwe, yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni
ibihano Guverinoma y’u Rwanda yafashe nyuma y’iminsi mike itangaje ko yaciye
umubano wayo na Guverinoma y’u Bubiligi ahanini bitewe n’imyitwarire yabwo ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa DR-Congo.
Mu
kiganiro na RTV, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier
yatangaje ko na nyuma y’uko u Rwanda rufatiye ibihano u Bubiligi, bwakomeje
kurangwa n’imyitwarire itari myiza igamije kurukomanyiriza mu mahanga
yose.
Yagize
ati “Niyo myitwarire (Gushaka gukomanyiriza u Rwanda) bukomeje kugaragaza kuko
na nyuma y’icyo cyemezo Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, aho yavuze anibasira
Nyakubahwa Perezida wa Repuburika. Hari ikibazo cy’uko umuminisitiri ajya
kwibasira Perezida w’igihugu cy’amahanga.”
Akomeza
agira ati “Ariko yarabivuze avuga ko biriya tuvuga by’amateka, by’ubukoloni,
ari urwitwazo avuga ko u Bubiligi bwakomanyirizaga u Rwanda kubera ko
rutubahiriza amategeko mpuzamahanga ajyanye no kubahiriza ubusugire bw’ibindi
bihugu.”
Nyamara
nubwo bitwaza ko u Rwanda ruri kwangiza ubusugire bw’ibindi bihugu, Amb
Nduhungirehe avuga ko ari inshuro nyinshi ubusugire bw’u Rwanda bwagiye
buhungabwanywa kenshi cyane ariko akaba ari nta na rimwe ubwo Bubiligi bwigeze buvuga ko bwahungabanyijwe.
Yagize
ati “Ni kangahe ubusugire bw’u Rwanda bwagiye buhungabanywa na FDRL n’ingabo za
Congo ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo? U Bubiligi
bwari he kugira ngo bubyamagane? Uribuka FLN ya Paul Rusesabagina, yateye u
Rwanda muri 2018, 2019, hari abantu barenga 10 cyangwa 13 bapfuye harimo umwana
witwa Ornella w’imyaka 13 n’umuhungu Isaac w’imyaka 17.”
Akomeza
ati “Ababiligi bakoze iki? Bigeze bashyigikira abo bagizweho ingaruka ngo
babasabire ubutabera? Oya! Bagiye gushyigikira uwo Paul Rusesabagina kuko ari
Umubiligi nkabo.”
U Rwanda ruherutse gutangaza ko rwafunze burundu amabasade yarwo i Bruxelles mu Bubiligi, rutangaza ko serivisi
za dipolomasi zizajya zitangirwa muri Ambasade yarwo iri i La Haye mu
Buholandi.
U Rwanda ruherutse gutangaza ko rwafunze burundu Ambasade yarwo i Bruxelle mu Bubiligi, ko serivisi zayo zizatangirwa mu Buholandi
TANGA IGITECYEREZO