Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Kuzwa iteka’ basubiyemo umuziki wayo barawuvugurura kugira ngo inogere abayumva.
‘Kuzwa iteka’ si indirimbo nshya mu matwi y’abantu benshi, kuko ari iya kera cyane. Abakrisitu Gatorika bayizi cyane mu masengesho menshi anyuranye nko: Gusingiza Imana, gushengerera ndetse no mu Misa mu gihe cyo gushimira.
Chorale Christus Regnat yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo kugira ngo ikomeze gufasha Abakrisitu gusingiza Imana yo ikwiye guharirwa ikuzo n’ibisingizo, yo ikwiye gukuzwa no kwamamazwa ibihe n’imburagihe.
Mu buryo bw’amajwi(Audio) iyi ndirimbo yakorewe muri The Sound Studio na Producer Bob n’aho amashusho (Video) akorwa na Papa Emile Pro.
Iyi ndirimbo isohotse hashize iminsi 29 iyi korali isohoye indirimbo ‘Mama Shenge’ igaragaramo abahanzi bagezweho muri iyi minsi, Rugamba Yverry na Andy Bumuntu.
Yishimiwe ku rwego rwo hejuru n’abatari bake nk’uko bigaragara kuri shene ya Youtube y’iyi korali, imaze kurebwa n’abarenga 215,000.
Ibitekerezo bya benshi bavuze ko bishimiye iyi ndirimbo kuko yagaragaje ubufatanya bw’abahanzi nyarwanda mu muziki.
Ally Soudy, ati “Biranshimishije kubona ubufatanye nk’ubu muri muzika! Indirimbo yanditse neza, mu majwi aryoshye cyane. Chorale Christus Regnat n’abo mwafatanyije bose. Turabashimiye”!
Chorale Christus Regnat yitegura gusohora indirimbo ya Gatatu ibarizwa muri Kiriziya Gatorika muri Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w’Amahoro (Regina Pacis) i Remera, Arikidiyosezi ya Kigali.
Chorale Christus Regnat mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Kuzwa iteka' basubiyemo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KUZWA ITEKA' CHORALE CHRISTUS REGNAT YASUBIYEMO
TANGA IGITECYEREZO