Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020 ni bwo umuryango witwa 'Birashoboka Dufatanije' washinzwe n’umuhanzikazi Tonzi wasuye ikigo cy’abana bafite ubumuga kitwa Izere mubyeyi kiri mu Busanza ho mu Karere ka Kicukiro.
Iki kigo
cya Izere mubyeyi cyari cyatumiye n’ibindi bigo byita ku bana bafite ubumuga
ari byo 'Tubiteho' ndetse na 'Humura' bihurira hamwe, abana bahuza urugwiro ndetse
na Tonzi n’abamuherekeje b’abanyarwanda ariko baba hanze babazanira
ubufasha mu rwego rwo kunganira abita
kuri aba bana.
Umwe mu
bashyitsi bakuru bari bahari akaba n’umwe mu ba Depite mu gihugu cy’u Bubiligi
Joelle Kapompole avuga ko yishimye cyane kubona abana nk’aba bafite ubumuga
babasha kwishima bakabigaragaza ati” Biranejeje cyane kubona abana bafite
ibibazo ariko bakarenga bakishima, igikuru ni uko menye ko bahari ntakidasanzwe
nari mbazaniye ni akantu gato cyane ariko mbijeje kubahoza ku mutima ndetse
nkajya mbasura kenshi gashoboka.”
Tonzi
we, n’akanyamuneza mu maso agaragaza ko anezezwa no kubona abana bafite ubumuga
bava ku cyiciro kimwe bajya ku kindi biyungura ubwenge ndetse bakishima,
ubukangurambaga ku bana bafite ubumuga abukora abunyuza mu muryango witwa ’Birashoboka Dufatanyije’
yashinze afatanyije na Mariam ufite ubumuga uba mu Bubiligi.
Nyuma yo kubona
abashyitsi abana bishimye ndetse basabana na bo, babereka bimwe mu byo
bakoresha amaboko yabo bishobora kubabyarira inyungu
Umwe mu babyeyi bafite abana babiri bafite ubumuga yafashe ijambo ashimira byimazeyo ikigo Izere mubyeyi kimufashiriza abana kugubwa neza no kugira icyo biyumvira nyuma y'aho umugabo amutaye amuziza kubyara abana bafite ubumuga, ubu aguwe neza kuko afite aho asiga abana bakabafasha
Umuryango Izere Mubyeyi watangiye
gukora mu 2004 utangizwa n’ababyeyi 23 bishyize hamwe bari bafite
abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.
TANGA IGITECYEREZO