Robin Filmz yatangiye gusohora uduce tw’uruhererekane twa filime bise ‘Mazane’ ishushanya ubuzima bw’abakobwa b’Abanyarwandakazi batwaye inda batarashaka bagacibwa mu muryango ndetse n’abandi bakoze amakosa atandukanye.
Agace ka mbere k’iyi filime yiswe ‘Mazane’ gafite iminota 24 n’amasegonda 26’ kasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020 kari kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa.
Yitirirwe ‘Mazane’ nk’akarwa kaba mu Bugesera gafite amateka akomeye ku bakobwa b’Abanyarwandakazi cyane abatwaraga inda batarashaka.
Muri iyi filme ‘Mazane’ ni ishyamba abantu baba barahungiyemo, baba abatwaye inda bakiri abakobwa kuko umuco utabyemeraga, baciwe mu miryango n’abandi bagiye bakora amakosa atandukanye.
Dushimimana Prudence Robin Umuyobozi wa Robin Filmz wananditse iyi filime, yabwiye INYARWANDA, ko igitekerezo cyo gukora iyi filime ‘Mazane’ cyavuye ku mafoto yafotoye inshuti ze asanisha imyambarire y’ubu n’inshabure za kera.
Kuva icyo gihe inkuru yaje muri we atangira kuyihimba ayimarana imyaka ibiri itarashyirwa mu mashusho ahanini bitewe n’amikoro ‘kuko inkuru yaremereye kurusha amafoto nafotoye’.
Iyi filime ikinirwa mu ishyamba rya Meraneza aho avuga ko hari ikibuga kitabasaba ibikorwa birimo no kubaka.
Robin avuga ko bahisemo kuyita ‘Mazane’ ‘kugira ngo uzajya ayumva ajye yumva izina ry’akarwa ariko guhita umenya ibihabera bisabe ko abanza gukurikira inkuru’.
Senga (i bumoso) na Sine (uri i buryo)- Abakinnyi b'Imena muri 'Mazane' igaragaza ubuzima bw'abakobwa batwaye inda bagacibwa mu miryango
Muri filime izina ‘Mazane’ ryifashishwa nk’ishyamba kandi bigasobanura ‘abatawe’ [The Forsaken Generation’. Robin avuga ko umuco wa cyera utarabyazwa umusaruro nk’uko byagakwiye ari nayo mpamvu iyi filime ari wo ishingiyeho.
Ati “Impamvu twahisemo kuyishingira ku muco wa kera, ni uko izi ari inkuru zisa n’aho zitaratangira kwitabwaho muri cinema hano iwacu, kandi urebye neza, hari inkuru nyinshi zihari zagakozwe, zivuga bimwe mu byarangaga umuco waba uw’Abanyarwanda ndetse na Afurika yose, kandi amahanga akeneye kumenya."
Yavuze ko iyi filime bayihaye umwihariko kuko nta gihugu runaka ishingiyeho kandi ko uko inkuru izagenda ikura ‘hari aho bizagera hagaragaremo ubwami bwitwa “Bukuti”, ni ahantu hahimbano, kandi hanafite ururimi rwihariye, ariko bakoreshamo amagambo amwe n’amwe, kandi hafite umuco muhimbano’.
Bafite icyifuzo cy’uko iyi filime yagera kure n’ubwo isoko ridahagije nk’uko babyifuza. Robin ati “Twifuza ko ari ibishoboka hakaboneka uburyo bwo gukora dubbing (ni uburyo bwo gufata amajwi mu rurimi rundi rutari urwakinwemo, byadufasha kuyigeza no mu mahanga na bo bakatugurira.”
Imyambaro abakinnyi bambaye yadozwe mu bigunira nyuma y’uko batekereje gukoresha impu bikabagora. Umwenda wa mbere watekerejwe n'uwitwa Ellessa Morgna usanzwe ari umunyamideli.
Inkuru y’iyi filime ishingiye ku gikomangoma gitera umukobwa inda kimufashe ku ngufu, hanyuma umwana atwite akazaba ari we ukiza ubwoko bwabo, ari na we ubavana mu ikirwa cya ‘Mazane’ bagasubira mu gihugu cyabo, kuko uwo mwana avukana amaraso y’ubwami, ndetse agataha ari umwami.
Abakinnyi b’Imena b’iyi filime ni Nick Dimpoz ukina
yitwa Mpano, Uwimana Darlene ukina yitwa Sine, Gakwerere Pacis ukina yitwa
Senga.
Muri iyi filime hari umwana uzavuka ari we zingiro ry’inkuru y’iyi filime.
Saido [Kwata], Rwabiza [Deejay Lion] ndetse na
Rutareka Yvette [Ruta] bafasha abakinnyi gukina iyi filime.
‘Mazane’ iyobowe na Dushimimana Prudence Robin. Yashobowemo imari na Alain Bernard Mukuralinda uzwi nka Alain Muku.
Iyi filime ishobora kuzajya isohoka rimwe mu byumweru bibiri inyuzwa kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa.
Umukinnyi wa filime Nick Dimpoz ukina yitwa 'Mpano'
Umukinnyi wa filime ukina yitwa 'Kwata'
Dushimimana Prudence Umuyobozi wa Robin Films iri gukora filime 'Mazane'
Biyoge [Uri i bumoso] na Ruta [uri i buryo] bavuye mu myitozo ya filime
TANGA IGITECYEREZO