Umuhanzi Ngarambe François Xavier, yatangiye urugendo rwo gusohora zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album “Umwana ni umutware” abafana be batumvise zabimburiwe n’indirimbo “Ingabire” yakoranye n’umufasha we Kagoyire Yvonne Solange barushinganye mu 1994.
Iyi ndirimbo yakorewe muri studio yitwa Solace mu 2000. Yakozwe mu buryo bwa Live hifashijwe abacuranzi Karimu wacuranze ingoma, Kiri wacuranze gitari electric, Richard acuranga bass gitari naho Zawadi acuranga Keyboard.
Yasohotse kuri Album “Umwana ni umutware” ariko ntiyamenyekana. Ngarambe amaze igihe ashyize mbere kumenyekanisha izindi ndirimbo ziri kuri iyi Album azimurikira abatarabashije kugura CD, asohora indirimbo imwe kuri imwe.
“Ingabire” yabimburiye izindi ndirimbo Ngarambe azasohora ziri kuri iyi Album. Yageze kuri shene ya Youtube ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) ku mpamvu Ngarambe asobanura ko “ari inkunga yacu mu gisobanuro cy’urukundo.”
Ngarambe yabwiye INYARWANDA ko we n’umufasha be bemeranyije gukora indirimbo ‘Ingabire’ “nyuma y’inyigisho zigenewe abashakanye z’urukundo n’ukuri twahawe, hanyuma tukaza no kuzitanga, twembi.”
Yavuze ko izi nyigisho zabafunguye amaso ku gaciro ku buzima bwo gushyingirwa, zirabacengera maze bagerageza gusobanura mu ncamake uko babyumva babinyuza mu ndirimbo.
Mu ndirimbo bombi barakuranwa, hanyuma bakagira n’aho
bahurira, bagahuza. Buri wese yuzuza igitekerezo cy’undi, ndetse bakagera n’aho
bahana amasezerano.
Ngarambe wanditse iyi ndirimbo avuga ko bombi ‘guhurira mu ndirimbo byari byoroshye’ kandi ko mbere y’uko bahuza amajwi babanje guhuza imitima, ubwenge n’ubushake bwo kugeza ku bandi ibitekerezo byubaka.
Yavuze ko iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abana babo ‘kuko ari ubuzima bwacu buvugwa mu ndirimbo’. Ati “Abana bakunda kubona ababyeyi babo bagaragarizanya urukundo, bibaha umutekano mu buzima bwabo.”
Uyu muhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi avuga ko iyi ndirimbo ‘Ingabire’ ivuze byinshi mu buzima bw’urugo rwe. Ati “Mbere na mbere kumenya ko umwe ari ingabire y’undi, bityo bikatwibutsa ko duhamagarirwa kwakirana uko umunsi ukeye, ku buryo buhora ari bushya.”
Akomeza ati “Ikindi, itwibutsa ko niba turi Ingabire umwe ku wundi, hari n’uwagabye: Imana. Ndibuka ijambo ry’Imana twanditse ku ibaruwa yo gutumira abantu mu bukwe bwacu bwabaye kuwa 01/01/1994, ryari “Niba uhoraho atari we wubatse urugo, abubatsi bagakora ubusa. Niba Imana itarinze umujyi abanyezamu baba bagokera ubusa.”
Iyi ndirimbo kandi ibibutsa ko gushyingirwa ari
umuhamagaro wabo mbere y’uko biba umushinga n’uw’imiryango yabo, ni umushinga w’Imana.
Inabibutsa ko bubakiye ku Mana ku buryo igihe bageze mu bihe by’imihengeri mu rugendo rw’abo mu rukundo bibuka ko ‘tuyubakiyeho, tukayishingikiriza, umuhengeri ugahosha.’
Iyi ndirimbo inabibutsa ko gushyingirwa ari ubutumwa ‘twembi duhamagarirwa kuba umunyu n’urumuri by’Isi: abatubona, abatwumva, bakanezerwa, bagatahwa n’amahoro n’amizero.”
Ngarambe n'umufasha we Yvonne bahuriye mu ndirimbo bise 'Ingabire"
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "INGABIRE" Y'UMUHANZI NGARAMBE N'UMUFASHA WE IMAZE IMYAKA 20
TANGA IGITECYEREZO